Yakatiwe, kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2026, n’urukiko rwa Southwark Crown Court ruherereye i Londres mu Bwami bw’u Bwongereza.
Russell Brand yageze mu rukiko yambaye costume n’ishati y’umweru, aherekejwe n’abapolisi babiri bamushyira ahabugenewe ngo aburane.
Yahindukiye areba umugore we, Laura, wari wicaye hafi ye aramubaza ati “Umeze neza?” Mbere y’uko uyu mugabo agera imbere mu rukiko, yari afashwe n’umugore we akaboko ku kandi aho bari bicaranye.
Ron Brand, Se wa Russell Brand, na we yari yicaye hafi aho yambaye ikote n’ingofero.
Uru rukiko rwamuhamije ibi byaha wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo 2026. Hari nyuma y’ibyumweru bine urukiko rutangiye kwiga ku kibazo cy’uyu mugabo washyingiranywe n’umuhanzi Katy Perry mu 2010 bagatandukana mu 2012.
Uyu mwanzuro w’urukiko ushingiye ku bagore benshi bagiye bashinja uyu mugabo kubahohotera bishingiye ku gitsina.
Umwe muri abo bagore yavuze ko uyu munyarwenya yagerageje kumusomesha ururimi, undi atabishaka, mu 1999.
Undi mugore yavuze ko yamusambanyije mu kibuno kandi nyuma akaza kumubwira ko yashakaga gukomeza kubikora.
Mu nyandikomvugo yatanze, Russell Brand yari yabihakanye.
Urubanza rwongeye kuburanishwa, agirwa umwere ku nshuro ya kabiri. Yanagizwe umwere ku byaha biriri byo gufata ku ngufu.
Russell Brand, wamamaye mu rwenya rwa Big Brother's Big Mouth na filime zirimo Forgetting Sarah Marshall, St. Trinian's na Get Him to the Greek, yabihamijwe ari ku nshuro ya gatatu ruburanishijwe.





Ibitekerezo 0