Ku rundi ruhande, umuraperi Rod Wave ari mu bibazo by'amategeko bijyanye n'indezo asabwa n'umugore babyaranye, naho Taylor Swift yongeye gutaramira mu birori byo gutanga ibihembo bya CMA nyuma y'imyaka 13.

Miss North Carolina USA 2026 akomeje kutavuga rumwe n'abategura irushanwa

Brittany Boltinhouse, watsindiye ikamba rya Miss North Carolina USA mu 2026, yahakanye ko yigeze gusaba imbabazi kubera amagambo afatwa nk'ay'urwango n'ivanguraruhu yari yarashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Boltinhouse yavuze ko Umuyobozi Mukuru w'umuryango utegura iri rushanwa, Thom Brodeur, n'abandi bayobozi bamubeshyeye ko yemeye amakosa ashinjwa ndetse agasaba imbabazi.

Yasobanuye ko ubutumwa bwo gusaba imbabazi bwanditswe n'undi muntu, bukamwohererezwa ngo abwemeze, ariko akabyanga.

Uyu mukobwa avuga ko atigeze agaragaza uwo amagambo yanditse mu myaka irindwi ishize yari agamije.

Brittany yambuwe ikamba muri Kanama 2026, azira ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y'icyo cyemezo, yitabaje ubutabera, avuga ko yambuwe ikamba kubera imyizerere ye ya Gikirisitu n'uko abona ibibazo bya politiki.

Ubuzima bw'umuryango wa Nick Cannon bugiye kwerekanwa kuri Netflix

Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime w'Umunyamerika, Nick Cannon, agiye kugaragara mu kiganiro gishya kizajya kuri Netflix, kizibanda ku buzima bwe bwite n'umuryango we.

Iki kiganiro cyiswe ‘Raising the Cannons’ kizagaragaza umubano Cannon afitanye n'abana be 12, ndetse n'abagore batandatu babyaranye.

Biteganyijwe ko kizatangira kwerekanwa ku wa 18 Ukuboza 2026, kikazaha abagikurikira umwanya wo kumenya byinshi ku buzima bw'uyu munyarwenya n'uko yita ku muryango we.

Rod Wave yarezwe asabwa indezo y'umwana

Umuraperi w'Umunyamerika Rod Wave, uri muri gereza, yarezwe n'umugore babyaranye, Azaria Nyla White, amusaba gutanga indezo yo kwita ku mukobwa wabo witwa A'lani Kaior Green.

Muri Gicurasi 2026, White yitabaje urukiko asaba ko rwategeka uyu muhanzi gutanga amafaranga yo gufasha mu mibereho y'umwana wabo, nubwo Rod Wave yavuze ko adafite ubushobozi bwo kuyatanga.

Mu byo uyu mugore asaba harimo amafaranga yo kwishyura ubuvuzi bw'umwana wabo, wakomerekeye mu mpanuka, ndetse n'ayo kumwishyurira ubwishingizi bw'ubuzima.

White yanasabye ko hakorwa ibizamini by'uturemangingo ndangasano (DNA), mu gihe Rod Wave yaba ahakana ko uwo mwana ari uwe kugira ngo adatanga indezo.

Uyu muraperi yatawe muri yombi mu 2025, nyuma yo gushinjwa gutunga ibiyobyabwenge n'imbunda mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Ella Langley yegukanye ibihembo bikomeye muri CMA Awards 2026

Umuhanzi Ella Langley yihariye bimwe mu bihembo bikomeye mu birori byo gutanga ibihembo bya Country Music Association Awards (CMA Awards) 2026, byabereye i Nashville muri Leta ya Tennessee, muri Amerika.

Ibi bihembo, byatanzwe ku nshuro ya 60 ku wa 18 Ugushyingo 2026, bigenerwa abahanzi bitwaye neza mu njyana ya Country Music.

Ella Langley yegukanye ibihembo birimo icy'umuhanzi w'umwaka, icy'umuhanzi w'umwaka, icy'indirimbo y'umwaka n'icya album y'umwaka.

 Taylor Swift yongeye gutaramira muri CMA Awards nyuma y'imyaka 13

Umuhanzi w'Umunyamerika Taylor Swift yongeye gutaramira mu birori byo gutanga ibihembo bya CMA Awards, nyuma y'imyaka 13 adataramira muri ibyo birori.

Taylor Swift yabanje gutambuka ku itapi itukura, mbere yo kujya ku rubyiniro agasusurutsa abitabiriye.

Mu ndirimbo yaririmbye harimo ‘I Knew It, I Knew You’, iri kuri album yise ‘Toy Story 5’, ndetse na ‘Our Song’ yasohoye mu 2006, imwe mu ndirimbo zamufashije kwamamara mu ntangiriro z'urugendo rwe rwa muzika.

Taylor Swift yari anahataniye igihembo cya ‘Single of the Year’, gihabwa indirimbo imwe yitwaye neza kurusha izindi.

Uyu muhanzi yaherukaga gutaramira muri CMA Awards mu 2013.

Nick Cannon, Taylor Swift, Miss Carolina na Rod Wave mu makuru agezweho mu mahanga