Mu kiganiro yagiranye na IGIHE cyasohotse ku wa 23 Ukwakira 2026, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo ‘Bana’ yakoranye na Chris Eazy na ‘Ninde’ yahuriyemo na Element, yavuze ko hari abakobwa benshi baganira, ariko akaba atarabona uwo bahuza mu buryo yifuza.
Ati “Abo tuvugana barahari benshi. Ariko inyungu nshyira imbere kurusha ibindi ni umuntu duhuza. Abakobwa muri iyi minsi benshi, ni abakobwa beza pe! Ariko, ubwiza babugize ubumuntu. Nyine umukobwa ugasanga ikintu afite aguha ni ubwiza gusa. Kwa kundi ubaza umuntu uti ‘Ni iki uzanye ku meza?’ Agahita agusubiza ati ‘Ndi mwiza’. Ni bo benshi.”
Shaffy yavuze ko ubwiza bwonyine budahagije kugira ngo umuntu agire umubano urambye, kuko uko abantu bagenda bamenyana ari bwo bamenya niba koko bahuje.
Yakomeje agira ati “Abo bantu rero, yego bashimishije kubareba gutya, ariko ni iby’akanya gato. Isaha, amasaha abiri iyo mutangiye kuganira bihita bikurambira.”
Uyu muhanzi yavuze ko yifuza umukobwa uzi kuganira, ufite akanyamuneza kandi bahuje intego z’ubuzima. Yemeza ko aramutse abonye uwo bahuza, atazatinda gufata umwanzuro wo kujya mu rukundo.
Ati “Nkunda umukobwa ufite akantu k’akamwenyu, uzi kuganira. Uwo rero nimubona, tunahuje intego z’ubuzima, benshi baranadutinya yego baradukunda ariko badutinyira akazi kacu n’ibintu dukora mu mashusho y’indirimbo, ariko uzashobora ibyo nkabona turanahuje, ni vuba vuba”.
Mu bindi Shaffy avuga ko agenderaho ahitamo umukobwa bakundana harimo kuba afite umuco nyarwanda, yaba inzobe cyangwa igikara, afite amaso meza kandi azi kuganira. Nubwo ashyira imbere imico n’imyitwarire, avuga ko atirengagiza burundu ubwiza bw’inyuma.
Shaffy udakunze gushyira hanze ubuzima bwe bw’urukundo, yavuze ko aha agaciro ubuzima bwe bwite, ku buryo iyo ashaka kuganira n’umukobwa ahitamo kumutumira iwe aho guhurira ahantu hahurira abantu benshi.
Yavuze ko iyo umukobwa amusuye, amutegurira amafunguro, kuko guteka ari kimwe mu byo azi neza kandi akunda.
Ati “Ndyoherwa iyo yansuye, nta maso menshi. Burya nzi no guteka. Ni byo nzi cyane, nkamutumira, nkamutekera, nkamutegurira neza, nkamukorera agatobe. Ibiryo byanjye biryoshye nk’umuziki wanjye.”
Uyu muhanzi yanagaragaje ko rimwe na rimwe abahanzi b’abasore bagorwa no kwemeza abakobwa ko babakunda by’ukuri, kuko hari abibwira ko uko bitwara mu mashusho y’indirimbo ari ko baba bameze no mu buzima busanzwe.
Ibi ngo bituma bamwe mu bakobwa bagirira abahanzi amakenga, nubwo ibyo babona mu mashusho y’indirimbo bitaba byanze bikunze bigaragaza imyitwarire yabo mu buzima busanzwe.
Shaffy aherutse no guhakana amakuru yavugaga ko yaba yarakundanye na Shaddyboo, Kisitu Kirabo ndetse na Princess Priscillah.









Ibitekerezo 0