Ubwo yari mu kiganiro The Choice Live, ku wa 25 Ukwakira 2026, Junior Giti yabajijwe ukuntu atinyuka gushyira ubuzima bw’umuryango we ku mbuga nkoranyambaga, nyamara azi ko zibaho abantu bakunze kwibasira imiryango y’abandi.

Yasubije ati “Yego tuziriho, baratuvuga. Nkanjye muri RIB nshobora kuba mfitemo dosiye nka 15. Njye iyo umuntu amvuze, mpita njya muri RIB. Najyaga njyayo tukaganira ugahita unagisiba kandi simbitangaze ko twagiyeyo. Ejo tugasangira.”

Junior Giti yakomeje avuga ko atakomeza kwihanganira abantu bibasira umuryango we, bityo ko yiyambaza umwavoka we akahagoboka.

Ati “Rero sinzi impamvu waza ngo umvugeho ibyo wishakiye byose kandi nanjye nabyivugira. Niba wumva ko utari bumvugeho ikintu cyiza, byihorere kumvuga. Nujya kumvugaho ikintu kibi, ndaguha ubutumwa buriho kashe y’umwavoka ubundi tubiganire turi mu nzego, uhave unabisibye.”

Junior Giti yagaragaje ko imyidagaduro nyarwanda irimo bamwe mu bantu bibasira abandi n’imiryango ku mbuga ariko ko bakwiye kuyivamo, bityo igasigaramo abatanga ibyishimo.

Binyuze muri Giti Inc. Ltd, uyu mugabo asanzwe arebera inyungu umuhanzi Chris Eazy, bamaranye imyaka itanu, ndetse ku wa 23 Ukwakira 2025 yongeyemo Chiboo wahise ukomerezamo ibikorwa bye by’umuziki.

Junior Giti n’umugore we Angel Muhoza bari mu byishimo byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ishize barushinze. Bamaze kubyarana abana babiri, umuhungu n’umukobwa.