Mu mashusho yasangije abamukurikira kuri Instagram, ahagenewe ubutumwa bumara amasaha 24, kuri uyu wa 25 Ukwakira 2026, Miss Naomie ukuriwe yagaragaye yishimana n’abitabiriye ibyo birori.

Mu babyitabiriye harimo umugabo we, ababyeyi be, abavandimwe n’inshuti ze, barimo Miss Nshuti Muheto Divine na Miss Mutesi Jolly. Byaranzwe no gusangira, kuganira no kumuha impano.

Miss Naomie n’umugabo we banagaragaye babyinana indirimbo ‘Aye’ y’umuhanzi Davido wo muri Nigeria. Iyi ndirimbo igaruka ku rukundo ruhamye rw’abiyemeje kubana mu byiza no mu bibi.

Mu yandi mashusho, Michael yagaragaye asoma Miss Naomie, anamukora ku nda. Aba bombi baherutse gutangaza ko bitegura kwibaruka umwana w’umuhungu.

Miss Nishimwe Naomie na Michael Tesfay basezeranye imbere y’amategeko ku wa 27 Ukuboza 2024, nyuma y’iminsi ibiri bakora indi mihango y’ubukwe.

Mu mpera za 2025, Miss Naomie yashyize ku isoko igitabo yise ‘More Than a crown’, kigaruka ku rugendo rw’ubuzima bwe, harimo uko yabaye Miss Rwanda ndetse n’uko yashyingiwe.