Mu bahanzi Nyarwanda bageze kuri iyi ntambwe mu bihembo bya Grammy Awards bizatangwa mu 2027, Meddy yiyongeye kuri Ariel Wayz, Nel Ngabo, YewëeH, ndetse na Element wabigezeho mu byatanzwe mu 2025.

Meddy yabigezeho abikesha indirimbo yitwa “Gusa” yakoranye na mugenzi we Eddy Kenzo wo muri Uganda. Iyi ndirimbo ihatanye mu cyiciro cya ‘Best Global Music Performance’.

Meddy usigaye utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari yarakoranye na Kenzo iyi ndirimbo mu 2019. Icyakora, ifatwa ry’amashusho ryayo ntiryakunze bitewe n’uko Meddy yari yarahinduye umujyo yakoragamo, akinjira mu kuramya no guhimbaza Imana.

Muri uyu mwaka, Eddy Kenzo yaratunguranye asohora iyi ndirimbo ariko amashusho yayo ntiyavugwaho rumwe bitewe n’uko yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI).

Muri Kamena 2026, Meddy yatangaje ko ateganya gukorera igitaramo mu Rwanda, icyakora yirinda kuvuga itariki n’ahantu nyirizina icyo gitaramo kizabera.

Meddy mu nzira imwinjiza muri Grammy Awards

Indirimbo "Gusa" yashyize Meddy mu nzira imwinjiza muri Grammy Awards, kimwe na Eddy Kenzo bayikoranye