Ku wa 15 Ukwakira 2026, Yago yatambukije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko Bruce Melodie abikoze inshuro eshatu.
Ati “Bruce Melodie n’ikipe ye bamaze kurega Yago Tv Show na none, aho noneho bifashishije ibiganiro bitandukanye twakoranye na we mu bihe bitandukanye. Ubu tuvugana, YouTube imaze kumburira inshuro eshatu, ndetse yampaye integuza y’iminsi umunani yo gusiba Yago Tv Show”.
Yago yakomeje ubutumwa bwe agaragaza ko, nyuma yo kubona ibyo, yahisemo gusiba ibiganiro byose yakoresheje Bruce Melodie kuri iyi shene, n’ibindi byose yakoze amuvugaho.
Yago yanerekanye ‘screenshot’ igaragaza integuza yahawe na Youtube. Ni integuza igaragaza ko iyi shene yarezwe mu mazina ya Itahiwacu Bruce (Bruce Melodie) ndetse na email ye.
Mu kiganiro cyihariye Bruce Melodie yagiranye na IGIHE, kuri uyu wa 16 Ukwakira 2026, yabihakanye.
Ati “Habayeho ko akoresha indirimbo mu biganiro bitari byiza, nyine biharabika, ariko akoresha indirimbo ziri kuri album yitwa Colorful Generation, kandi murabizi ko ari album yaje kugurwa na kampani yo muri Amerika. Bo rero bambaza amakuru yose ndayabaha. Ni bo bakoze icyo gikorwa”.
Yakomeje agira ati “Ni ikipe yacu nyine. Ntabwo ari njyewe wabikoze kuko nta kintu byamarira kubona umuntu atari kurya, ariko na none ntabwo nari nishimiye ibyo yari ari gukora. Ntabwo nari kugeza kuri uru rwego. Gusa na none, yagejeje kure. Buriya n’abandi babyumva, tukiga kubaha umuryango”.
Melodie yasabye Yago gusaba imbabazi kugira ngo abe yababarirwa, adakomeje ‘kwinangira’.
Ati “Nabonye yinangiye. Nta n’ubwo ari njye yavugisha kugira ngo ibintu bikemuke. Yakwandikira email yamureze. Babaye bangarutseho, nanjye namufasha kugira ngo bivemo. Ariko ahisemo kutabikora, nta kundi. Bifitwe n’abantu baguze iriya album, bari no kumfasha gucuruza ibisigaye”.
Kuri uyu wa 16 Ukwakira 2026, Yago yari yagaragaje ko hari abantu bakomeje kumugira inama yo gusaba imbabazi, ariko abitera utwatsi. Anahamya ko azihorera ndetse ko yiteguye guhangana na Bruce Melodie.
Ati “Nsabe imbabazi nde? Nasaba imbabazi Imana/Yesu/Mwuka Wera, umuryango wanjye (papa na mama) n’igihugu”. Ubu ndahagurutse, ndaje turebe. Ijisho rihorerwe irindi, inkota ihorerwe indi”.
Impamvu yazahaje umubano wa Bruce Melodie na Yago
Byatangiye aba bagabo ari inshuti magara mu gihe Yago, usigaye uba muri Uganda, yari akiba mu Rwanda ahakorera umwuga w’itangazamakuru kuri televiziyo mu 2015 kuzamura.
Kuba yari umunyamakuru byamuhaga umwanya mwiza wo kumenyana no kuba inshuti na Bruce Melodie nk’umuhanzi wari uri gukora cyane ngo amenyekane mu muziki Nyarwanda.
Aha bakoranye ibiganiro bitandukanye ndetse akavuga ko akunda Bruce Melodie akishimira n’ibihangano bye.
Icyakora Bruce Melodie na we yishimiraga umubano we na Yago cyane ko yabaga amufasha mu kwamamaza indirimbo ze akishakisha.
Iyo Bruce Melodie yashakaga kugira icyo abwira abafana be, yajyaga kuri televiziyo cyangwa iyi shene maze akagirana ikiganiro na Yago wari uri mu bakoresha YouTube bakurikirwa cyane mu Rwanda.
Icyakora kuva mu 2021, umubano wabo wagiye uzamo agatotsi ariko bombi ntihagire utobora ngo agaragaze nyirabayazana cyangwa ikibitera.
Nyuma y’icyo gihe, Bruce Melodie yabajijwe uko yumvise impano ya Yago wari winjiye mu muziki, maze abihungira kure. Nk’aho yagasubije ku mpano ya Yago y’ubuhanzi, yavuze ku y’itangazamakuru. Ati “Ni umunyamakuru mwiza”.
Mu biganiro yakoreye kuri iyi shene yarezwe, nyuma y’uko Bruce asohoye indirimbo ye nshya yise Irya 4’ mu kwezi gushize, Yago yahise atangira gusesengura, nuko avugamo ko iyi ndirimbo irimo amagambo yise ay’ubujiji.
Ubusanzwe iyi ndirimbo irimo amategeko 10 Bruce Melodie avuga ko yayobora urubyiruko mu nzira nzima, icyakora Yago we yayise aya Gitera, umugabo waranzwe n’ivanguramoko n’ibikorwa byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yago yatanze urugero ku mategeko menshi, aho nk’iryambere avuga ko ritagakwiye gusaba abantu bazima kwiga ‘kwigira bazanga’, ararinenga cyane agaragaza ko ari iriroha abantu aho kubayobora mu nzira nzima.
Mu butumwa busa n’ubusubiza uyu muhanzi uvuga ko yahungiye muri Uganda, Bruce Melodie yabunyujije kuri X ati “Itegeko rya mbere ntabwo rireba inzanga; ntabwo wasaba umuntu usanzwe ari bazanga kwiga kwigira inzanga. Itegeko rya kabiri ntabwo rireba injajwa; ntabwo wasaba injajwa kugira ibanga.”
Uyu mubano warushijeho kuzamba mu mpera za 2025 ubwo Yago yakoreraga ibiganiro kuri YouTube asebya uyu muhanzi.
Icyo gihe, mu kiganiro yagiranye n’abafana be kuri TikTok, Bruce Melodie yagaragaje ko habayeho kubabarirana ariko wareba neza ugasanga ari imbabazi zitabayeho, no kuganira ntikubeho, ahubwo ari imbabazi za nyirarureshwa.
Ati “Sinzi ikosa nari naramukoreye. Ariko niba yarafashe umwanzuro wo gusaba imbabazi, nanjye nagombaga kumubabarira.”
Reba indirimbo nshya ya Yago Pon Dat
Reba indirimbo Irya 4 ya Bruce Melodie




Ibitekerezo 0