Harry Styles, Billie Eilish na Sam Fender bazayobora abazataramira mu iserukiramuco rya Glastonbury mu 2027, naho Umunyamerika Rod Wave we yashinjwe gutunga ibiyobyabwenge n’imbunda bitemewe n’amategeko.
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Joeboy yageze ku byo yifuzaga
Joeboy yavuze ko yamaze kugera ku nzozi ze mu buzima, bityo ko asigaye akora umuziki kubera urukundo awukunda no kugira ngo awubakemo ibigwi, aho kuwukora agamije inyungu z’amafaranga cyangwa gushaka izina ry’ubwamamare.
Yagize ati “Ukuri ni uko nabigezeho mu buzima. Ikindi kintu nkora ni ukubaka ibigwi. Ubu nkora umuziki kubera nywukunda, nta mafaranga y’inyongera cyangwa kwigarurira abantu.”
Anne Hathaway yibarutse
Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Anne Hathaway yibarutse umwana we wa gatatu.
Anne Hathaway, wamamaye muri filime ‘The Devil Wears Prada’, yafashwe amashusho amugaragaza ahetse agahinja ke mu gatuza, ari na bwo bwambere akagaragaje kuva yabyara.
Ni amashusho yafatiwe mu Mujyi wa New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Kabiri tariki ya 17 Uguhyingo 2026.
Uyu mukinnyi wa filime yari afite abana babiri b’abahungu, Jonathan na Jack, yabyaranye n’umugabo we, usanzwe ari umukinnyi wa filime, witwa Adam Shulman.
Jennifer Lopez yavuze ku bikomere yatewe no gutandukana na Ben Affleck
Umuhanzi Jennifer Lopez, ubifatanya no gukina filime, yavuze ko hari umuganga wamuvuye ibibazo yatewe no gutandukana n’umukinnyi wa filime Ben Affleck, ubifatanya no kuzitunganya.
Yanongeyeho ko “Hari harimo urukundo kandi habayemo ububabare n’amasomo. Byambereye nk’igihe cyo gukura nihuse. Byari bimeze nko kwiga ikintu kimwe inshuro nyinshi.”
Yavugaga ku buzima bwe, anagaruka ku mwuga we, n’uruhererekane rw’ibitaramo bye yise ‘The JLo Show: Live’ yakoreye i Las Vegas. Yari ari mu kiganiro cya SiriusXM kuri uyu wa 17 Ugushyingo.
Jennifer Lopez yanagarukaga ku bagabo bane amaze gushakana na bo, ari bo Ojani Noa, Cris Judd, Marc Anthony na ben Affleck, ari na we uheruka. Lopez afite abana babiri gusa. Ni impanga ebyiri, Max na Emme, z’imyaka 18 y’amavuko, yabyaranye na Marc Anthony.
Harry Styles, Billie Eilish na Sam Fender bazayobora Glastonbury 2027
Umuhanzi w’Umwongereza Harry Styles, Billie Eilish na mugenzi wabo Sam Fender ni bamwe mu bahanzi bemejwe nk’abazataramira mu iserukiramuco rya Glastonbury mu mwaka utaha wa 2027, bakaba ari na bo bahanzi bato mu myaka bazaba bayoboye abandi bahanzi mu myaka 30 ishize y’iri serukiramuco.
Abahanzi nka Lily Allen, Kacey Musgraves, Chase & Status, Sombr, Cher, Kraftwerk, Little Simz, Massive Attack, FKA twigs, The xx na Robyn na bo byemejwe ko bazaritaramamo.
Rizabera muri Worthy Farm mu gace ka Somerset guhera ku wa 23 kugeza ku wa 27 Kamena 2027, nyuma y’uko mu 2026 ritabaye.
Umuraperi Rod Wave yashinjwe gutunga ibiyobyabwenge n’imbunda bitemewe n’amategeko.
Ubushinjacyaha bwo muri Leta ya Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwashinjije umuhanzi w’Umunyamerika Rod Wave gutunga ibiyobyabwenge n’imbunda bitemewe n’amategeko.
Ni nyuma y’uko yatawe muri yombi mu mwaka ushize atwaye imodoka akarenga aho guhagarara habugenewe.
Inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda zamwirutse inyuma kugeza aho yaparitse, agisohoka mu modoka zihita zimuta muri yombi akekwaho icyaha cyo kwica amategeko y’umuhanda.
Inzego zivuga ko zamusanganye ibiyobyabwenge n’imbunda nyinshi mu modoka, kandi akabyemera.
Indirimbo ye yise ‘Sinners’, yifashishijwe muri filime izwi nka ‘Sinners’, ni imwe mu zihataniye ibihembo bya Grammys 2027 ku rutonde rwasohotse ku wa 16 Ughyingo 2026.





Ibitekerezo 0