Ku wa 28 Ukwakira 2026 IGIHE yasuye uyu muhanzi, iramuganiriza hagamijwe kumenya ubuzima abayemo nyuma yo kugira ibyo byago.

Ubu Igisupusupu yabuze ubushobozi bwo gukomeza gusohora indirimbo, asa nk’uvuye mu muziki.

Icyakora avuga ko amaze kuva mu bwigunge kuko yabonye umujyanama mushya, nyuma ya Alain Muku yita umubyeyi we.

Ati “Naramubuze pe! Burya kubura umubyeyi ntabwo biba byoroshye. Kongera kugaruka mu muziki ntabwo biba byoroshye. Ariko kubera Imana, bishobora kongera gukunda.”

Abajijwe uko yahuye n’umujyanama we mushya, Igisupusupu yavuze ko yamuyoboweho n’Imana yamutumyeho undi umuntu. Ati “Ni nk’Imana yamundangiye”.

Uyu muhanzi yavuze ko yari ari mu rugo rwe ruherereye i Gatsibo, aho Alain Muku yasize amwubakiye, maze yumva umuntu amuhamagaye kuri telephone.

Uwo muntu, yaramubajije ati “Ko tureba wazimye byagenze bite? Undi yarasubije “Ese mwebwe ntabwo mubizi ko umusaza, papa wanjye yitabye Imana?”

Uwo muntu yarongeye aramubaza, ati “Ese ko nakuboneye undi muntu wakuvana aho wicaye, ukaba wagaruka abaturage n’abafana bawe bakongera bakakubona, urabyemera?”

Igisipusupu ni uko yabyemeye ahita ahuzwa n’uwo mujyananama witwa Bavuge Theogene ari na we twabasanganye ku Gisozi aho bari bari mu mishinga y’indirimbo. Bamaze gukorana nyinshi ariko hamaze gusohoka imwe yitwa ‘Ifi’.

Akiri mu biganza bya Alain Muku, Igisupusupu yakoze indirimbo zamamaye cyane zirimo Mariya Jeanne izwi nka Igisupusupu, Icange, Ikipe Itsinda, Rwagitima, Umutesi, Isubireho, Ngarura, Simwa Mana, Nyemerera, n’izindi.

Yanahuriye ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye mu karere barimo Diamond Platnumz na Bruce Melodie. Hari mu 2019 mu gitaramo bakoreye i Kigali, hasozwa ibya Iwacu muzika Festival yari amaze iminsi azengurukamo mu Rwanda.

Igisupusupu agiye kugaruka mu muziki