Uwo mukobwa ni Ndenzako Anne Marie, Umurundikazi ubu ufite imyaka 69, wabaye impunzi muri Kenya mbere yo gutangira urugendo rwo kumurika imideli rwaje kumugeza mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Ndenzako yagarutse ku mateka ye, asobanura uko ifoto ye yaje kwamamara cyane mu Rwanda, nubwo ubwo yayifatwaga atari azi ko izakoreshwa mu kwamamaza ibicuruzwa bya Claire.

Ndenzako yavutse mu 1957 i Gitega mu Burundi. Umuryango we waje guhunga igihugu kubera ibibazo by'umutekano, abagize uwo muryango batatanira mu bihugu bitandukanye.

Mu 1972, ubwo yari afite imyaka 15, Ndenzako yari amaze umwaka umwe ari impunzi muri Kenya. Ni bwo yafashwe amafoto yaje gukoreshwa mu kwamamaza amavuta n'isabune bya Claire.

Yavuze ko icyo gihe atari azi byinshi ku mwuga wo kumurika imideli, ndetse ko amafaranga yahembwe kuri ayo mafoto yamubereye menshi cyane, ku buryo yumvaga yagize amahirwe adasanzwe.

Yagize ati “Ni ho natangiye imideli, ntazi ibyo ari byo. Bankuye ku muhanda, nkora amashusho yo kwamamaza. Twari impunzi i Nairobi [muri Kenya]. Nari umwana [nkavuga nti] ‘ndatomboye gusa! Ari ifoto gusa, bagahita bampa aya?’ Muri iyo myaka, sinabonaga ko ari akazi k’ukuri.”

Ndenzako yasobanuye ko amahirwe yo kwifashishwa mu kwamamaza ibyo bicuruzwa yayabonye ubwo yari mu nzira, agahura n'umuntu wamubwiye ko hari ikigo gishaka umukobwa wo kugaragara mu bikorwa byo kwamamaza.

Icyo kigo ni cyo cyamufashe amafoto, mbere y'uko yifashishwa mu kwamamaza ibicuruzwa byaje gukundwa cyane mu Rwanda.

Ati “Bankuye ku muhanda. Nabonye umuntu wari Umunya-Espagne. Nari ndi kugenda, mbona umuntu anyiruka inyuma, ambwira iby’amashusho yo kwamamaza. Baranyandika, ni uko natangiye. Ntitwananiranywe. Sinavuze ko ndi Umurundikazi. Bafashe umwirabura wo muri icyo kigo cyitwa New Agency. Bamfata amafoto, jye sinamenye n’uko bigera mu Rwanda. ‘Agency’ iraguhemba. Akenshi sinakurikiye ibyo ari byo.”

Ndenzako, usanzwe ari umwuzukuru wa Mwambutsa IV Bangiricenge wabaye Umwami w'u Burundi, yavuze ko yaje gutungurwa no kubona abantu bamuhamagara Claire, izina ritari irye.

Yasobanuye ko iyo yasubiraga mu Burundi yahuraga n'abantu bamwita iryo zina, kubera ko bari baramumenyereye ku bicuruzwa bya Claire.

Mu ntangiriro byaramugoraga kubyumva no kuryitaba, ariko uko igihe cyagiye gihita aza kumenyera iryo zina.

Ifoto ya Claire yamufunguriye amarembo mu mwuga wo kumurika imideli

Ndenzako yavuze ko amafoto yafashwe akiri umwangavu yamubereye intangiriro y'urugendo rurerure mu mwuga wo kumurika imideli.

Yagaragaje ko akazi ko kwamamaza Claire kamufashije kubona ko kumurika imideli ari umwuga umuntu ashobora gukora ukamutunga, aho kuba ibikorwa byo kwifotoza gusa.

Nyuma yo gutangira uwo mwuga, yaje gukorera mu bihugu bitandukanye, birimo u Bufaransa, u Butaliyani, u Budage na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yanakoze mu mishinga y'Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), ijyanye no kwita ku bana.

Ati “Namuritse imideli ino, mu Bufaransa, u Butaliyani, u Budage, Leza Zunze Ubumwe za Amerika […] Nageze aho, ndaruha, ndataha. Nakoze muri USAID mu by’inkigo z’abana. Iyo ntabona ako kazi ka Claire, nkahembwa neza, nashoboraga kubivamo. Claire yatumye numva ko [imideli] ari akazi k’ukuri, ushobora kukagumamo. Byatumye ntembera henshi cyane ko kumenya ibihugu byinshi, mpura n’abantu bava hose. Ni byo byandyoheye by’ukuri.”

Ndenzako yavuze ko umwuga wo kumurika imideli wamufashije kwiteza imbere, kumenya abantu batandukanye no gutembera mu bihugu byinshi.

Arashaka kwishyuza Sulfo Rwanda

Ndenzako yavuze ko yaje kumenya nyuma y'igihe ko amafoto ye yakoreshwaga ku bicuruzwa bya Claire byamamaye mu Rwanda.

Yagaragaje ko ayo mafoto yakoreshejwe mu buryo avuga ko butandukanye n'ubwo yari yarumvikanyeho ubwo yayafatwaga.

Ni yo mpamvu yagerageje gushaka uburyo yakwishyuza Sulfo Rwanda amafaranga ajyanye n'ikoreshwa ry'ifoto ye, ariko ntibyamuhira.

Uyu mugore yavuze ko mu 2023 yagejeje icyo kibazo mu butabera bw'u Rwanda, ndetse ko ubu ashaka kongera kugikurikirana.

Ndenzako Anne Marie, Umurundikazi wari impunzi muri Kenya, yahinduriwe ubuzima no gushyirwa kuri Claire, amavuta yakunzwe mu Rwanda