Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ku wa 28 Ukwakira 2026, ubwo yari ku Gisozi aho yari yagiye gukora ku mishinga y’indirimbo.
Uyu muhanzi wahoze usengera muri Kiliziya Gatolika, akaba yarinjiye muri ADEPER, yagize ati “Iyo uririmba Imana nta kintu ubura kibaho, kuko maze kubibona. Ubu, ibyo bari banziho byinshi byaratakaye, byaragiye dore ko n’Imana yatumye ‘Ibyuma’ bicika”.
Ubwo yari abajijwe niba ‘Ibyuma’ yarabinywaga, yagize ati “Cyane rwose aho sinakubeshya. Narahindutse, ubungubu tuvugana nsigaye nywa amata, nsigaye ninywera agatobe. Urabona ntasa neza se?”
Igisupusupu yakomeje avuga ko nta bwoba atewe n’uko yazabura abanafana kubera ko yahinduye uburyo yakoragamo umuziki, akava mu w’Isi akinjira mu wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ati “Ahubwo ubu nibwo bazankunda kuko bazavuga bati ‘Igisupusupu yahindutse, nanjye ngomba kujya aho ari’. Ibya Yesu ubundi biba ku murongo. Niba babinkundiraga, bazaguma babinkundire; niba babinyangiraga, bazaguma babinyangire, ariko ntawaririmbiye Imana ngo abe umukene.”
Uyu muhanzi uzwiho gucuranga umuduri, akagendana n’ikipe imucurangira iningiri na Gitari, yavuze ko atazongera kugaragara mu bitaramo bitari ibya gikirisitu, kandi ko yifuza gukorana indirimbo na Israel Mbonyi.
Ati “Oya, kereka ibiterane. Nka Mbonyi Israel buriya twakorana cyane. Ntabwo turahura ariko mba numva twahura. Namubwira nti ‘Ndashaka ko dukorana indirimbo kuko uririmba neza’. Yaba iryoshye, ngashyiramo n’uyu muduri”.
Igisupusupu yanatangaje ko ari kwitegura guhita akorera igiterane i Kirehe mu Mujyi mu Ukuboza 2026. Azagihuriramo n’abarimo Theo Bosebabireba. Yanavuzeko ateganya gusohora indi ndirimbo izaba ikurikiye iyitwa ‘Ifi’ yashyize hanze nyuma y’igihe kinini yari amaze atagaragara mu muziki.
Yamamaye guhera mu 2018, nyuma yo gusohora iyo yise Mariya Jeanne igakundwa cyane ndetse ikamamara nka ‘Igisupusupu’. Abifashijwemo na Alain Muku, yayikurikije Icange, Ikipe itsinda, Rwagitima, Umutesi, Isubireho, Ngarura, n’izindi.






Ibitekerezo 0