Uyu mugabo yamenyekanye cyane muri filime yitwa ‘The Pitt’. Umugore we, Luckily Sara w’imyaka 46, ni umwe mu bishimiye ko umugabo we w’imyaka 55 y’amavuko yahawe iki gihembo cy’icyubahiro.

Mu ntangiriro za 1990, ubwo yakinaga ari umusore muto witwa Dr. Carter muri filime y’uruhererekane ya ‘ER’ akigaruriraga imitima y’abafana, yabaye umugabo na none ukurura abagore.

Ni agahigo yaciye ari kumwe na bagenzi be bakinanye muri iyi filime barimo, George Clooney, Eriq La Salle na Anthony Edwards.

Basohotse ku gifuniko cy’iki kinyamakuru nk’abagabo barangaza abagenzi cyane cyane ab’igitsina gore. Bari biswe “Sexy Men of ER”. Icyakora Clooney we yaratwaye ibindi bibiri nyuma yaho.

Filime y’uruhererekane ‘The Pitt’, igaruka ku buvuzi bw'abantu inyuzwa kuri HBO Max. Iyi filime, ari na yo Wyle aheruka kugaragaramo, ni yo yamuhesheje aya mahirwe mashya.

Yanamuhesheje ibihembo bibiri bya Emmy Awards nk’umukinnyi mwiza mu myaka yikurikiranya, 2025 na 2026. Igice cyayo cya gatatu kizasohoka muri Mutarama 2027.

Noah Wyle yavuze ko atari umuhanga muri siporo no mu masomo, bityo ko yakurikiye sinema nk’umwuga w’umurage gakondo mu muryango we.

Akunda kuzinduka, gusoma, gukora siporo n’imirimo yo mu rugo irimo koza ibyombo no gutekera umuryango we.

Yakinnye mu zindi filime nyinshi zirimo A Few Good Men (1992), Donnie Darko (2001), Fail Safe (2000), Pirates of Silicon Valley (1999), Swing Kids (1993), Enough (2002), White Oleander (2002), na The World Made Straight yo mu 2015.