Aya ni amakuru y’ibyamamare mu myidagaduro yagarutsweho cyane hanze y’u Rwanda kuri uyu wa 7 Ukwakira 2026 tugiye kurambura.
Ibihembo bya Emmy Awards ntibizongera guca kuri televiziyo
Guhera mu 2027, nyuma y’imyaka 79, ibihembo bya Emmy Awards ntibizongera kunyuzwa kuri televiziyo. Bizajya bitambuka imbonankubone ku buntu ku rubuga rwa Prime Video mu myaka itandatu iri imbere.
Byitezwe ko ibi bihembo ngarukamwaka bizajya bikurikirwa n’abantu bo mu bihugu bisaga 200, bizatuma biba ibyarebwe cyane mu mateka yabyo.
Byari bisanzwe binyuzwa kuri televiziyo nka ABC, CBS, FOX, na NBC. Imbuga za Prime Video na Amazon MGM Studios ni zo zizikoreye mu ngata.
David Guetta yabaye uwa mbere mu ba DJs 100 bakomeye ku Isi
David Guetta, umuhanga umaze imyaka isaga 40 mu mwuga wo kuvanga imiziki, yisubije intebe y'icyubahiro aba uwa mbere mu ba DJs 100 bakomeye ku isi mu 2026.
Binyuze mu matora, uru rutonde rukorwa na DJ Mag (Magazine), rwitwa ‘Top 100 DJs’ rukaba rwasohotse kuri uyu wa 6 Ukwakira 2026.
Aya makuru aje nyuma y’imyaka 15 ishize uyu atangiye kuruyobora bwa mbere kuko yanabaye uwa mbere na none mu 2011.
Nyuma ya 2011, yanayoboye uru rutonde mu 2020, 2021, 2023 na 2025. Aya mateka akomeye ni ubwa mbere yanditswe aho nta wundi wari waba uwa mbere inshuro esheshatu kuri rwo ariko we akaba abigezeho.
Nta cyabuza Ayra Starr yatandukana n’umukunzi we
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Oyinkansola Sarah Aderibigbe, wamamaye cyane nka Ayra Starr, yatangaje ko yakwemera gutera indobo umusore bakundana bihamye akisangira umukurura kurushaho.
Ni mu gihe umuraperi w’Umunyamerika A$AP Rocky yatangaje ko yashyizeho uburyo bwo gufasha urubyiruko kwiga kaminuza.
Ni amasomo ya siporo, umuziki, n’imyidagaduro azamara imyaka ine akigirwa muri Kaminuza ya Long Island guhera mu 2027.
Ababishaka bazatangira gusaba ubu bufasha ku wa 15 Ukuboza muri uyu mwaka. Abazemererwa baziga mu ishuri rya ‘Roc Nation’ riri muri iyi kaminuza, ryashinzwe i Brooklyn mu 2021.
Yiyongeye kuri DJ Khaled, LaMelo Ball na MeganTheeStallion babikoze mbere ye.
Eva Marie Saint yapfuye
Umunyamerika Eva Marie Saint, wamamaye muri filime "North by Northwest" na "On the Waterfront" yitabye Imana afite imyaka 102 y’amavuko.
Uyu mukecuru, Saint, yazize izabukuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ukwakira 2026. Yaguye iwe mu rugo i Los Angeles muri Amerika, nk’uko ibitangazamakuru byo muri Amerika bibivuga.
Saint yatsindiye igihembo cy’umukinnyi wa filime wunganira w’umugore mu bya Academy Award abikesha gukina nka Edie Doyle muri filime "On the Waterfront" yo mu 1954 yakinanyemo na Marlon Brando. Iyo filime yatsindiye ibihembo umunani bya Oscars icyo gihe.
Yabaye ikimenyabose muri filime "North by Northwest" yo mu 1959, aho yakinnye ari intasi yitwa Eve Kendall.





Ibitekerezo 0