Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 5 Ugushyingo 2026, ubwo aba bahanzi bari bategerejwe muri Mercedes-Benz Stadium, mu ruhererekane rw'ibitaramo bahuriyeho rwiswe The R&B Tour.
Amakuru ya TMZ avuga ko amakimbirane yaturutse ku bwumvikane buke ku gihe igitaramo cyagombaga gutangirira, nyuma y'uko urujya n'uruza rw'imodoka hafi ya stade rwatumye abafana benshi batinda kuhagera.
Usher ngo yashakaga ko igitaramo gitangira, mu gihe Chris Brown we yifuzaga ko babanza gutegereza abafana bari bagikomeje kuhagera.
Abantu bafite amakuru kuri ayo makimbirane babwiye TMZ ko aba bahanzi bombi batumvikanye, buri wese agakomeza gutsimbarara ku cyemezo cye.
Bavuze ko aya makimbirane yasize umwuka mubi hagati yabo, nubwo batabona ko ashobora gutuma uruhererekane rw'ibitaramo ruhagarara.
Ubukererwe bw'igitaramo bwateje uburakari mu bafana, bamwe banenga uko cyagenze, cyane ko aba bahanzi bataririmbye indirimbo n'imwe bari kumwe ku rubyiniro.
Hari abagaragaje ko igitaramo cyabaye kigufi ugereranyije n'ibyo bari biteze, ndetse bamwe basaba gusubizwa amafaranga y'amatike.
Umwuka mubi uvugwa hagati yabo warushijeho gukekwa ubwo Usher yajyaga ku rubyiniro, akabwira abafana ati “Murakaza neza mu gitaramo cyanjye”, mbere yo kuririmba indirimbo ye U Don't Have to Call.
Aya magambo yatumye bamwe mu bafana bibaza impamvu Usher yise igitaramo icye, kandi yagiteguye afatanyije na Chris Brown.
Icyakora, Chris Brown yaje gushyira ubutumwa kuri Instagram, asa n'ushaka kunyomoza amakuru y'amakimbirane ari kumuvugwaho.
Yagize ati “Ntimushukwe n'ibivugwa kuri internet.”
Si ubwa mbere aba bahanzi bavuzweho kugirana amakimbirane.
Mu 2023, bagiranye ubushyamirane mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 34 ya Chris Brown, ubwo Usher yageragezaga gutabara umuhanzikazi Teyana Taylor watonganywaga na Brown.
Nubwo hari amakimbirane avugwa hagati yabo, Chris Brown na Usher bakomeje gahunda y'ibitaramo byabo muri Atlanta, biteganyijwe ko bazahakorera bitanu ku matariki ya 5, 6, 8, 10 na 11 Ugushyingo 2026.
Aba bahanzi babaye aba mbere bateguye ibitaramo bitanu muri Mercedes-Benz Stadium bikurikiranye, baca agahigo kari gafitwe na Beyoncé, wahakoreye bine mu 2025.












Ibitekerezo 0