Ni igitaramo cyiswe ‘Praise Unlimited’, giteganyijwe ku wa 25 Ukwakira 2026, muri BK Arena aho abahanzi bo mu Rwanda bazaririmbamo ari Israel Mbonyi, itsinda rya Ben na Chance, itsinda rya René & Tracy, True Promises Ministries na TNT Band.
Hazaririmba kandi Joe Mettle, Joyful Way Incorporated na Grace Charles bo muri Ghana, Oncemore Six na Lebo Sekgobela bo muri Afurika y’Epfo, Bella Kombo wo muri Tanzania, Evelyn Wanjiru wo muri Kenya na Emeka Songs wo muri Nigeria.
Iki gitaramo cyateguwe n’umuryango Halal Afrika ku bufatanye na Ultimate Music Group na Authentic Events yo mu Rwanda, kigamije guhuza abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bo mu bice bitandukanye bya Afurika kugira ngo bakorane na bagenzi babo.
Halal Afrika ivuga ko iki gikorwa cyaturutse ku gitekerezo cyo gushyiraho urubuga ruhuza Afurika n’inyungu zo kumenyekanisha impano z’abahanzi bayo, kuko hari igihe Abakirisitu baho bamenya cyane indirimbo zo hanze ya Afurika kurusha iz’abahanzi bo mu bihugu byabo kandi na bo baririmba.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 23 Ukwakira 2026, Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze Halal Afrika, Daniel Onnomah, yavuze ko nyuma yo gukorera ibitaramo mu bindi bice, ubu bahisemo u Rwanda nk’igihugu gifite amasomo yo kwigiraho.
Ati “U Rwanda ruzwi ku Isi nk’igihugu cyongeye kwiyubaka kikunga ubumwe kandi gifite icyizere n’indangagaciro bihura n’intego za Halal Afrika.”
Uyu muryango ugiye gukorera iki gitaramo mu Rwanda nyuma y’ibindi wakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Afurika y’Epfo.
Wagaragaje ko guhuza Abanyafurika bakaririmbira mu gitaramo kimwe bibongerera amahirwe yo kuba bakorana indirimbo zishobora kujya ziririmbwa mu nsengero zo hirya no hino muri Afurika, aho gukomeza kuririmba izo ku yindi migabane.
Israel Mbonyi yavuze ko ‘Praise Unlimited’ ari andi mahirwe ajyanye n’imikoranire n’ubufatanye mu muziki nyobokamana.
Ati “Bamwe mu bahanzi ntibabonye amahirwe yo gukorana ngo bahurize hamwe kubera wenda n’inshingano zitandukanye. Kuba rero babashije kuduhuriza hamwe ni ikintu gikomeye kuko intangiriro y’ibintu byose ni ugushyira hamwe.”
Ni mu gihe Ben Serugo wo mu itsinda rya Ben na Chance yavuze ko gusangira urubyiniro n’abandi bahanzi bafite uko bahagaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu bindi bihugu ari amahirwe yo kwiga ibishya, kuko ibyo bazababonaho byiza na bo bashobora kubyigiraho.
Umuyobozi Mukuru wa Authentic Events, Mugabo Robert, yavuze ko gufatanya na Halal Afrika gutegura igitaramo kizabera mu Rwanda ari umusaruro w’ibiganiro byinshi bagiranye, kandi ko ari inararibonye rikomeye kwakira igikorwa kinini nk’icyo, yizeza ko kizagenda neza.
Igitaramo cya ‘Praise Unlimited’ kizatangira Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba muri BK Arena i Kigali. Amatike yo kwinjira ari kugurirwa kuri www.ticqet.rw cyangwa ukanyura kuri *513*1*2#.













Ibitekerezo 0