Iki giterane cy’iminsi ine, cyabaga ku nshuro ya 11, cyasojwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 11 Kanama 2023 muri Kigali Convention Centre, KCC.
Cyateguwe na Women Foundation Ministries, ni kimwe mu bikubiye mu muhamagaro wa Apôtre Alice Mignonne Kabera, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church.
Usibye abavugabutumwa mpuzamahanga bagitumiwemo, hararitswe n’abahanzi bafite izina ku Isi mu muziki uhimbaza Imana, bayobowe na Sinach.
Imyaka isaga itanu yari ishize Osinachi Kalu Okoro Egbu [Sinach] ataramiye mu Mujyi wa Kigali. Icyo gihe hari muri Mata 2018 ubwo yari yatumiwe mu Gitaramo Ngarukamwaka cya Easter Celebration cyategurwaga na Patient Bizimana.
Apôtre Alice Mignonne Kabera wakiriye Sinach yamuvuze nk’umuntu udasanzwe agaragaza uburyo atishyira hejuru nubwo ari icyamamare.
Ati “Ni umushyitsi wacu wavuye muri Nigeria. Afite n’ubuhamya. Kimwe mu byatumye mukunda ni uko yaje mu Rwanda ariko anyizeza ko azagaruka ataje gutembera. Ntiyaje mu giterane ahubwo yaje mu bandi babyeyi.’’
Yavuze ko “icyo namukundiye, namubajije ibanga akoresha akaba ageze ahantu nk’aha kandi hari abasohora indirimwe imwe bakaba abandi bantu.’’
Sinach yashimye Apôtre Alice Mignonne Kabera yise ‘umuvandimwe’ wongeye kumutumira mu gihugu avuga ko kirimo abanyarugwiro.
Ati “Igihugu cyanyu ni cyiza. Abantu barakundana. Mwakoze cyane.’’
Mbere yo kuririmba yabanje kuganiriza abitabiriye iki giterane, aho yibanze ku kubaha ubutumwa bw’ihumure.
Ati “Imana yambwiye kubabwira ko igihe kitararangira. Imana yiteguye kongera gusuka mu mperezo yawe. Hari ikintu kigiye guhinduka mu buzima bwawe. Mu myaka 2000 ishize Yesu yishyuye ikiguzi cya byose. Yaguhaye intangiriro nshya. Ahazaza harizewe kurusha ahahise.’’
Yongeyeho ko abafite imitima ihagaze badakwiye gukomeza guhangayika kuko hari Imana ikora.
Sinach yabasabye kwiyaturaho amagambo meza yo gukira no kurushaho kugendererwa n’Imana mu myaka iri imbere.
Yakomeje ati “Aho bagusubije inyuma, bagiye kukwemera. Ugiye kugera ku rundi rwego. Ndi umunyamugisha, uri umunyamugisha.’’

– Sinach yongeye kuryohereza abakunzi b’ibihangano bye
Kuva ku ndirimbo ya mbere yatangiriyeho, “There's an Overflow” kugera kuri “I know who I am”, Sinach yishimiwe bihebuje n’abitabiriye “All Women Together’’.
Uyu muhanzikazi wanyuzagamo akaganira n’ibihumbi by’abari muri KCC, yaririmbye indirimbo ze zizwi cyane zirimo “I'm Blessed”, “Rejoice”, “The name of Jesus”, “Way Maker’’ na “I Know who I am.”
Buri ndirimbo yaririmbaga, yafashwaga kuririmba ijambo ku rindi mu ayigize ndetse yayisoza agahabwa amashyi y’urufaya.
Sinach yasoreje ku ndirimbo “I Know who I am’’ ndetse ni yo yahagurukije abantu benshi kurusha izindi.
Umurishyo uyitangira ugikubitwa, abantu benshi bitereye mu bicu batangira kuririmba na mbere y'uko we avuga ijambo rya mbere mu ayigize.
Iyi ndirimbo yishimiwe cyane, abantu bose bava mu byicaro byabo. Amatara ya KCC aragabanywa, hacanwa amatoroshi ya telefoni.
Sinach yashimye abamweretse urukundo agira ati “Murakoze Rwanda, murakoze Kigali.’’ Yahise aherekezwa n'amashyi menshi cyane n'akaruru k'ibyishimo.
Muri iki gitaramo kandi Umuhanzi uzamukanye ingoga, Ishimwe Josh, ari mu baririmbye by’umwihariko yibanda ku bihangano gakondo bihimbaza Imana.








![Sinach ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba n’umuramyi uyobora abandi [worship leader] muri Christ Embassy, Itorero riherereye i Lagos muri Nigeria aho akomoka](https://spipimg.igihe.com/jpg/2h6a1661.jpg)





































































KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI
Amafoto: Yuhi Augustin
Video: Nkusi Christian





Ibitekerezo 0