Ni igiterane ngarukamwaka cyiswe Revival Catalyst kizatangira ku wa 26 kugeza tariki ya 30 Nyakanga 2023, kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba mu gihe ku wa Gatandatu no ku Cyumweru kizatangira saa Cyenda z’amanywa.
Usibye abaririmbyi, iki giterane kizaba kirimo abakozi b’Imana barimo Pasiteri Victor Sirdar wo muri Pakistan na Pasiteri Robert Kaahwa wo muri Uganda.
Mu gusoza iki giterane nibwo hazaba umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 Jubilee Revival Assembly imaze itangiye.
Nicyo giterane cya mbere kigiye kubera mu rusengero rwabo ruherereye i Kanombe nyuma y’igihe kinini bari bamaze bakodesha.
Itorero Jubilee Revival Assembly ryatangiye tariki 13 Nyakanga 2008 riyobowe n'abashumba Pasiteri Stanley na Julienne Kabanda.
Intego nyamukuru y’igiterane nyirizina ni ugufasha abaguye n’abafite intege nke mu by’agakiza kugarukira Kristo.









Ibitekerezo 0