Yabibwiye IGIHE nyuma y’umuhango wo kumurika igitabo Muraho! Nitwa Kagarara cya Uwizeye Enock, wamamaye nka Kagarara cyangwa Ashton Small. Uwo muhango wabaye ku mugoroba wo ku wa 26 Nzeri 2026.
Abajijwe niba yakwishimira kubona umwe mu bana be yinjira mu mwuga wa siporo, Kimenyi yavuze ko yamushyigikira. Yongeyeho ko umuhungu we Miguel yatangiye kugerageza gukina umupira w’amaguru.
Ati “Namushyigikira. Yaba umwataka cyangwa umunyezamu. Ntekereza ko, umupira ni wo wangize uwo ndi we. Na we rero biramutse binyuze mu nzira nk’iyanjye ntekereza ko byaba byiza kurushaho kuko noneho ngewe kuko nabibayemo. Nzi ibyo namurinda, nzi n’ibyo namwemerera”.
Kimenyi yavuze ko atamuhitiramo gukina umupira w’amaguru, kuko yamushyigikira no mu wundi mwuga uwo mwana yahitamo.
Ati “Ibintu byose arabigerageza Miguel. Ni umwana, w’umunyabwenge cyane, ushaka kwiga buri kintu cyose. N’ubu ashobora kuba ari nka hano akabona muri kunkoresha ikiganiro, na we yagera mu rugo akakinkoresha. Numva umwuga wose yazajyamo nazamushyigikira”.
Kimenyi yari mu byamamare byitabiriye imurikwa ry’igitabo cya Kagarara. Abandi bari bahari barimo Sherrie Silver, Isimbi Model, Niyo Bosco, Junior Rumaga, Papa Sava n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine.
Kimenyi Yves na Miss Uwase Muyango Claudine bafitanye umwana umwe, Kimenyi Miguel Yanis, ufite imyaka itanu. Baherutse kujya mu rukiko basaba gatanya. Batangiye gukundana mu 2019, bakora ubukwe mu 2024, nyuma umubano wabo uza kuzamo agatotsi.











Ibitekerezo 0