Ku wa Kabiri, tariki ya 18 Mutarama 2022, ni bwo Mukansanga w’imyaka 33 yakoze amateka yo kuba umusifuzikazi wa mbere wasifuye umukino wa CAN y’Abagabo muri iri rushanwa rikinwa kuva mu 1957.

Uyu Munyarwandakazi yayoboye umukino usoza iyo mu Itsinda B wabereye kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaoundé ubwo Zimbabwe yatsindaga Guinée ibitego 2-1.

Ubwo umukino wari urangiye, Mukansanga Salima yasabwe n’umunyamakuru wa B&B FM- Umwezi kugira icyo abwira Abanyarwanda nyuma yo gukora aya mateka, afatwa n’ikiniga ararira.

Ati “Ndumva ntacyo navuga kirenze kubashimira kuko ni iby’agaciro cyane. Biranandenze [yahise arira].”

Umunyamakuru Uwimana Clarisse yamwihanganishije, Mukasanga wari wasazwe n’amarangamutima mu magambo make yongeraho ati “Ndashimira buri Munyarwanda wese, na buri muntu wese wambaye hafi. Murakoze.”

Yahise asubira mu cyumba cy’abasifuzi.

Kuri uyu mukino, yari yungirijwe na Olivier Safari Kabene wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Lahcen Azgaou wo muri Maroc nk’abasifuzi bo ku mpande.

Jean Jacques Ndala wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari umusifuzi wa kane mu gihe Bouchra Kharboubi wo muri Maroc na Ibrahim Abdalla Mohammed wo muri Sudani bari abasifuzi bakoresha ikoranabuhanga ry’amashusho [VAR].

Mukansanga yaherukaga kandi gukora amateka yo kuba umusifuzikazi wa mbere wagaragaye ku mukino wa CAN y’Abagabo ubwo Guinée yatsindaga Malawi igitego 1-0 tariki ya 10 Mutarama. Icyo gihe yari umusifuzi wa kane nk’uko byagenze ubwo Malawi yatsindaga Zimbabwe ibitego 2-1 tariki ya 14 Mutarama 2022.

Mukansanga Salima yafashwe n'ikiniga ubwo yasabwaga kugira icyo abwira Abanyarwanda nyuma yo gusifura umukino wa mbere muri CAN y'Abagabo iri kubera muri Cameroun
Mukansanga Salima yafashwe n'ikiniga ubwo yasabwaga kugira icyo abwira Abanyarwanda nyuma yo gusifura umukino wa mbere muri CAN y'Abagabo iri kubera muri Cameroun
Mukansanga yaraye ayoboye umukino wahuje Guinée na Zimbabwe ku wa Kabiri
Mukansanga yaraye ayoboye umukino wahuje Guinée na Zimbabwe ku wa Kabiri