Fietzek yabaye uwa mbere mu isiganwa ry’ibilometero 100 ryahujwe na Huye Rally yabaye tariki 16-18 Ukwakira 2026, nyuma yo kwitwara neza mu mihanda y'i Huye na Gisagara yari igoye kubera imvura n’ubunyerere.

Uyu Mudage wari utwaye KTM 450, yakoresheje iminota 32 n’amasegonda 45, aza imbere y’Ababiligi Sébastien na Shaida Houben bari kuri Ducati, bakoresheje iminota 38 n’amasegonda 36.

Mathiew, undi Mubiligi wari kuri KTM 890, yabaye uwa gatatu akoresheje iminota 38 n’amasegonda 45.

Umunyarwanda Bizimana Augustin wari utwaye KTM 450, yabaye uwa kane akoresheje iminota 44 n’amasegonda 45, mu gihe Randy wari kuri KTM 250 yasoje ku mwanya wa gatanu.

Umubiligi Alicia Geuens wari utwaye Yamaha T7 yasoje mu bakinnyi batandatu ba mbere akoresheje iminota 47, amasegonda 47 n’ibice 80 by’isegonda. Muri rusange moto 12 ni zo zari zitabiriye iri siganwa ryabaye ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Nyuma yo kwegukana iri siganwa, Fietzek yavuze ko yishimiye intambwe umukino wo gusiganwa kuri moto umaze gutera mu Rwanda.

Ati “Tumaze gukora urugendo rurerure muri uyu mukino. Twagerageje kuwumenyekanisha no kuwuteza imbere mu gihugu.”

Yashimiye Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka no kuri Moto mu Rwanda, RAC, uruhare rikomeje kugira mu guteza imbere amarushanwa nk’aya, agaragaza ko kongera umubare wayo byafasha uyu mukino gukomeza kuzamuka.

Fietzek yasabye kandi abafana kurushaho kwitabira amasiganwa ya moto, avuga ko ibyo ari ingenzi mu kongera kuyamenyekanisha no gukurura abayashyigikira.

Ati “Icyo nabwira abafana ni uko ubutaha habaye irushanwa, byaba byiza abantu benshi bitabiriye. Ni bwo buryo bwonyine bwo gutuma uyu mukino urushaho kumenyekana.”

Yagarutse no ku kamaro ko korohereza imisoro moto zinjira mu Rwanda zigamije kwitabira amarushanwa, avuga ko ari kimwe mu byafasha gukurura abakinnyi benshi baturutse hanze y’igihugu.

Mu bihe biri imbere, Fietzek yifuza ko iri siganwa rirushaho kugira isura mpuzamahanga, rikitabirwa n’abakinnyi benshi baturuka mu bihugu byo mu karere nka Uganda, Kenya na Tanzania.

Muri uyu mwaka ni bwo RAC yatangiye gutegura Shampiyona yo gusiganwa kuri moto, nyuma y'uko u Rwanda rubaye umunyamuryango w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryo Gusiganwa kuri Moto mu Ukuboza 2025.

Inkuru bifitanye isano: Ivumbi ry’imodoka, abafana n’isiganwa ryihariye rya moto: Huye Rally 2026 mu mafoto

Olivier Fietzek (hagati), yegukanye isiganwa rya moto ryahujwe na 'Huye Rally 2026'

AMAFOTO: Kwizera Remy Moses