Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka no kuri Moto mu Rwanda (RAC) ryatangaje ko kwakirwa mu banyamuryango ba FIM ari intambwe ikomeye ku muryango mugari w’abakina siporo y’imodoka na moto mu gihugu, kandi bikomeza gushyira u Rwanda mu mwanya wo kuba igicumbi gishya cya siporo zitandukanye ku Mugabane wa Afurika.
Ryongeyeho ko bigaragaza icyizere gikomeye u Rwanda rufitiwe mu bushobozi no mu ntego z’igihe kirekire zo guteza imbere uyu mukino, aho birutegurira kwakira amarushanwa mpuzamahanga akomeye mu bihe biri imbere.
Mu ijambo yavugiye mu Nteko Rusange, Perezida wa FIM, Jorge Viegas, yakiriye u Rwanda mu muryango mugari w’abakora uyu mukino ku Isi, agaragaza ibyishimo byo kubona umunyamuryango mushya wabaye uwa 125.
Perezida wa Rwanda Automobile Club (RAC), Gakwaya Christian, yavuze ko bishimiye kwakirwa muri FIM anagaragaza icyizere gihari.
Ati “Turishimye cyane kuba tubigezeho. Gutwara moto ni igice cy’ingenzi mu mikino yacu kuva kera. Hamwe n’ubufasha n’ubuyobozi bwa Leta yacu binyuze muri Minisiteri ya Siporo, twubatse inzira nshya yo kwagura uyu mukino, kongera ubushobozi no kugira intego yo kwakira amarushanwa mpuzamahanga arimo n’akomeye yo gutwara moto.”
Yanashimiye amafederasiyo yose yatanze ubufasha ndetse n’amajwi yatumye u Rwanda rwakirwa nk’umunyamuryango mushya wa FIM.
Ati “Turashimira inkunga n’amajwi twahawe n’amafederasiyo n’ibihugu byashyigikiye kwemezwa k’u Rwanda muri FIM. Tuzubaka ubufatanye bukomeye kandi dutange umusanzu ufatika mu muryango mugari wa FIM.”
U Rwanda rwinjiye muri FIM nyuma y’umwaka umwe gusa rwakiriye neza Inteko Rusange n’Ibihembo bya FIA, ibigaragaza icyizere Isi ikomeje kurugirira mu cyerekezo cyarwo cyo guteza imbere siporo z’imodoka na moto.
RAC yatangaje ko guhera muri Mutarama 2026, amasiganwa nka Motocross, Enduro, ‘Trials’ n’andi menshi azashyirwa ku ngengabihe ya Shampiyona y’Igihugu ya siporo y’imodoka bigafungura amahirwe mashya no gufasha kuzamura impano nyinshi ziri hirya no hino mu gihugu.










Ibitekerezo 0