Muri ayo mafoto harimo ibihumbi 13 ya selfies n’andi yashyizwe kuri uru rubuga kubera impamvu zo kwemeza konti, n’andi mafoto ibihumbi 59 y’abagiye bayasangiza bagenzi babo, ayanyuzwaga mu gice cyo gutanga ibitekerezo n’ayanyuzwaga mu butumwa busanzwe.
Uru rubuga rwa Tea rwatangaje ko nta butumwa bwa email cyangwa nimero za telefoni z’abarukoresha byinjiriwe, kandi ko abatangiye kurukoresha mbere yo muri Gashyantare 2024 ari bo bagizweho ingaruka n’iki kibazo.
Mu itangazo ryayo, Tea yagize iti “Twamaze gutangira gukorana n’inzobere mu by’umutekano wa mudasobwa. Turi gukora uko dushoboye kugira ngo dukemure ikibazo. Ubu twamaze gushyiraho ingamba nshya zo kurushaho gukaza umutekano, twanamaze no gukemura ikibazo cy’amakuru.”
Iki kibazo kibaye nyuma y’uko urubuga rwa Tea rwamenyekanye cyane mu cyumweru gishize. Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, rwari urubuga rwa mbere ku zitishyurwa zikunda gukurwa kuri App Store muri Amerika.






Ibitekerezo 0