Ubu buryo bushya buzajya bushoboza umuntu gukora ibikorwa bitandukanye birimo kongera cyangwa gukuramo abantu n’ibintu mu mafoto bimworoheye kandi neza kurushaho.

Hongewemo uburyo bwiswe ‘Harmonize’ bufasha guhuza amabara, urumuri n’imigaragarire by’ikintu gishya cyongewe mu ifoto ngo gise neza neza n’umwimerere isanganywe.

Ibi ubikora mu kanya nk’ako guhumbya kandi bidasabye imbaraga cyangwa ubumenyi buhambaye nk’uko byari bisanzwe.

Photoshop yanongewemo uburyo bushya bwo kongera umwimerere w’amafoto hakoreshejwe AI kugeza kuri mega pixel umunani. Ibi bifasha kuvugurura amafoto ashaje, ayangiritse cyangwa agaragara nabi.

Uburyo bwo gukuramo ikintu runaka mu ifoto na bwo bwaravuguruwe, kugira ngo bukore neza kurushaho, aho umuntu ashobora gukura mu ifoto icyo adashaka bidasabye kugisimbuza ikindi.

Aya mavugurura agaragara kuri application za Beta Photoshop yaba iba yamanuwe [download] cyangwa ikoresherezwa kuri murandasi no mu ziri mu bikoresho bya iOS.

Photoshop yongewemo ikoranabuhanga rya ‘AI’ ryoroshya imikoreshereze
Photoshop yongewemo ikoranabuhanga rya ‘AI’ ryoroshya imikoreshereze