Ibi bivuze ko telefone izahabwa imwe muri izi processors izaba ifite igice cyihariye mu bwonko bwayo gikoresha umuriro muke cyane, cyakorewe by'umwihariko gukora imirimo ya buri munsi hifashishijwe AI, kandi kidakeneye internet.

Zizaba zifite kandi ihuriro ryakira amakuru [sensing hub], rizajya rihora rikora kabone n’ubwo telefone yaba itari gukoreshwa.

Iki gice kizajya gikoresha umuriro muke wa batiri, kizajya gihora giteze amatwi ijwi ryawe n'ibigukikije ku buryo gishobora kuguha incamake mu nyandiko nto y’ibyavugiwe aho telefone yari iri mu gihe runaka.

Ikindi ni uko iki gice gishobora kwiga ibyo ukunze gukora buri munsi kuri telefone yawe kugira ngo kibashe kumenya icyo ukeneye mbere y'uko ukora ku kirahuri cya telefone igihe cyamaze kubimenya.

Processor yisumbuyeho yitwa 'Extreme' yo yahawe ubushobozi buhambaye bwo gukoresha ikoranabuhanga rya AI rifite ibipimo [parameters] bigera kuri miliyari 30.

Parameters zivugwa muri AI, wazigereranya n'uturemangingo cyangwa udutsi two mu bwonko bw'umuntu dufasha mu gutekereza, gusesengura no gufata mu mutwe.

Iyo ikoranabuhanga rya AI rifite 'parameters' miliyari 30, biba bivuze ko ryahawe amakuru, amategeko n'ubumenyi bungana gutyo ryifashisha kugira ngo ryumve icyo urisabye kandi riguhe igisubizo cyuzuye.

Uko izi 'parameters' ziba nyinshi, ni ko iri koranabuhanga rigira ubwenge bwinshi.

Ni zo zifasha AI kumva ibyo uyibwiye neza, gutandukanya ibintu bigoranye, no gutanga ibisubizo bisa neza n'ibyo umuntu muzima yagatanze idakoze amakosa.

Icyakora, ikoranabuhanga rya AI muri processor yitwa 'Extreme' ntabwo rikoresha ubu bushobozi bwose icyarimwe, ahubwo rikoresha gusa ibice bikenewe bitewe n'icyo urisabye gukora icyo gihe.

Kugira ngo wumve neza urwego iyi processor igezeho, mu minsi ishize sosiyete ya Apple yashyize hanze ikoranabuhanga nk'iri rikoreshwa mu bikoresho byayo, ariko ryo rifite ibipimo bigera kuri miliyari 20 gusa.

Izi processors kandi zazanye n’amavugurura akomeye kuri camera za telefone n’uburyo bwo gufata amajwi.

Ubwoko bwa Extreme bushobora gufata amashusho ari ku rwego rwo hejuru cyane rwa 8K ku kigeranyo cya 60fps [frames per second], kimwe na 4K240, ifasha mu gufata amashusho agenda gahoro kandi acyeye cyane [ultra-high-definition slow-motion].

Izi processors zombi zikoresha AI kugira ngo zongere umwimerere w’ijwi ryawe kandi zigakumira urusaku mu bigukikije mu gihe uri kuvugira kuri telefone.

Ikigo cya Motorola cyatangaje ko telefone yacyo nshya yitwa Motorola Signature 27 izaba irimo processor ya Snapdragon 8 Elite Extreme Gen 6.

Ikigo cya Qualcomm cyatangaje processors nshya ebyiri za telefone zigezweho zitwa Snapdragon 8 Elite Gen 6 na Snapdragon 8 Elite Extreme Gen 6
Ikigo cya Qualcomm cyatangaje processors nshya ebyiri za telefone zigezweho zitwa Snapdragon 8 Elite Gen 6 na Snapdragon 8 Elite Extreme Gen 6