Uratuje nta mpungenge ufite kuko utari bukenere kongerera imodoka yawe umuriro kuri chargeur. Kuri bamwe bishobora kumvikana nk’inzozi ariko ni impamo ku bandi.
Igitangaje kuruta ibindi ni uko iryo koranabuhanga rishya riri mu modoka yawe ritakorewe muri Silicon Valley cyangwa muri laboratwari ikomeye cyane mu gihugu kimwe cy’i Burayi.
Iri koranabuhanga ryakorewe mu Buhinde.
Umuhinde Prof. Satyam Kumar Jha ni we wavumbuye uburyo bushya bwo kubyaza imbaraga z’umuyaga ingufu [wind energy], bukongera amashanyarazi muri batiri y’imodoka mu buryo buhoraho.
Igitangaje ni uko ubu buryo bukora no mu gihe imodoka iri kugenda gahoro nko mu gihe cy’umuvundo. Bivuze ko mu gihe cyose imodoka yaka, batiri yayo iba yongererwa amashanyarazi binyuze muri bwa buryo.
Ibanga rihishe muri moteri ntoya ibyaza imbaraga z’umuyaga amashanyarazi [compact wind generator], ikaba yarakozwe ku buryo ikora neza n’iyo umuyaga ari muke cyane. Ibi bituma bateri y’imodoka ikomeza kongererwa amashanyarazi mu buryo buhoraho igihe iyo moteri iri gukora.
Iri koranabuhanga rikemura ibibazo bikunze kugaragara ku modoka zikoresha amashanyarazi birimo kubura ahantu hahagije ho kuzongereramo umuriro, ibiciro biri hejuru byo kuzongera umuriro, impungenge ku gushira k’umuriro bya hato na hato n'ibindi.
Ikindi kandi iri koranabuhanga rirushaho kubungabunga ibidukikije.
Prof. Satyam yubakiye iri koranabuhanga muri Leta ya Maharashtra afatanyije n’umugore we Preeti. Kuri ubu riri ku rwego rwo gukwirakwizwa hirya no hino mu modoka z’amashanyarazi ngo rikoreshwe ku bwinshi, kuko hashize igihe rikorerwa igerageza.






Ibitekerezo 0