Izi ni ingorane abantu benshi bahura na zo cyane abibasirwa n’indwara ikomeye ifata utunyangingo tw’imyakura y’ubwonko ifasha mu mikorere y’imikaya izwi nka Amyotrophic Lateral Sclerosis [ALS].
Iyi ndwara ica intege umubiri, kugeza ubwo umuntu atakaza ubushobozi bwo kugenda, kuvuga, kurya, ku buryo ashobora no kuba Paralysé.
Ikigo cy’Abashinwa gishinzwe ubushakashatsi ku bwonko [Chinese Institute for Brain Research- CIBR], cyakoze 'chip' nto ifite ingano nk’iyigiceri gito, ifasha umuntu nk'uwo watakaje ijwi rikagaruka.
Iyi 'chip' yiswe Beinao‑1. Imikorere yako ishingiye ku ikoranabuhanga rihuza imikorere y’ubwonko n’ikidindi gikoresho cy’ikoranabuhanga nka mudasobwa.
Ni nto cyane kandi nta nsinga igira. Yagenewe gusoma ubutumwa bw’ubwonko ikabwohereza kuri ya mudasobwa.
Umuntu ugiye guhabwa iyi Beinao-1 arabagwa, bayifatisha ku gice cy’ubwonko gifasha mu gutuma umuntu ashobora kuvuga.
Nyuma itangira gufata amakuru y’ibyo umuntu yifuza kuvuga [ubwo ni bimwe aba atekereje], hanyuma ikayohereza kuri mudasobwa biba byahujwe.
Iyi mudasobwa na yo iba ifite ikoranabuhanga ryihariye, riyishoboza gusesengura ya makuru, ku buryo rituma igaragaza icyo wa muntu yifuza kuvuga yaba mu buryo bw’amagambo cyangwa ijwi.
Mu Bushinwa hari umugore wari watakaje ijwi kubera ya ndwara ALS, ariko ubu aratekereza gusa, mudasobwa ikamuvugira kuko yamaze gushyirwamo ako gakoresho.
Igerageza ry’ibanze ry’aka gakoresho ryatangiranye n’abantu batanu, gusa gahunda ihari ni uko uyu mwaka warangira, byibuze Beinao-1 ihawe abantu 13.
Ibi byose ni intangiriro. Ubu abahanga bo muri CIBR batangiye gukora Beinao‑2, verisiyo ya kabiri y’iyi 'chip' ku buryo yo yazajya inafasha ingingo z’abantu babaye paralysé kongera gukora neza.






Ibitekerezo 0