Mu Rwanda hari umuvugabutumwa mpuzamahanga Daniel Kolenda uri kwigisha ijambo ry’Imana akanasengera abarwayi, aho benshi bari kuhava batangaza ko bakize indwara bari bamaranye iminsi.
Ni mu giterane cy’iminsi 4 cyatangiye ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki 28 Kanama 2014, inyuma ya sitade Amahoro kizasozwa ku Cyumweru tariki 31 Kanama 2014, kiyobowe n’umuvugabutumwa Ev. Daniel Kolenda, kikaba cyarateguwe ku bufatanye na PEACE Plan, amatorero ya Gikristo yo mu Rwanda na minisiteri y’ivugabutumwa ya Bonke CFAN.

Ev. Daniel Kolenda wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uhagarariye kugeza ubu Minisitere y’ivugabutumwa ya Bonke CFAN, niwe mwigisha muri iki giterane cyafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ Igihugu, Honorable Francis Kaboneka.
Kolenda Daniel akaba yarigishije ijambo ry’Imana riboneka mu Abaroma 8:1-3 hagira hati, « Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho, kuko itegeko ry’Umwuka w’ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryambatuye ububata bw’itegeko ry’ibyaha n’urupfu, kuko ibyo amategeko yananiwe gukora ku bw’intege nke za kamere yacu, Imana yabishohoje ubwo yatumaga umwana wayo afite ishusho ya kamere y’ibyaha kuba igitambo cy’ibyaha, icira ibyaha bya kamere ho iteka. »
Mu bitangaza bimaze kuboneka muri iki giterane, harimo kuba ubwo basengera abarwayi haboneka abatari bake bakize indwara z’amagufa, ibibyimba byari byarananiranye gukira, kutumva n’izindi zitandukanye nk’uko abakize bagiye baza imbere gushima Imana banatanga ubuhamya.

Umusaza umwe yari yaravunitse bikabije agendera ku nkoni yari yarahawe n'abaganga kandi yari yayizanye, yavuze ko atigeraga na rimwe agenda atayigendeyeho ngo abe yabishobora, ariko yakize yahise anatanga iyo nkoni arasimbagurika.
Undi mukobwa bahanuye ko ari mu iteraniro kandi ko amaze igihe kinini cyane arwaye ikibyimba kinini mu rubavu anakimaranye igihe kinini. Bamusabye ko agikoreho agasenga agahita akira, hashize akanya uwo mukobwa ahita aza atanga ubuhamya bw'ukuntu ngo umwaka utaha yari afite gahunda yo kujya kumubaga none ngo cyahise kigenda cyose ku buryo ngo yari yazanye n'umuntu waje amufashe kuko atabashaga kwijyana no kunama ariko yizanye kuri stage agenda neza, aranunama neza nta kibazo.

Undi watanze ubuhamya ni uwari umaze imyaka ibiri atumva ariko yakize yakize neza kuburyo yavuze neza atanga ubuhamya anezerewe kandi bamubazaga ibibazo byose akabisubiza neza adategwa kuko yumvaga neza kandi ngo yari yaje atumva.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29/08/2014 ku munsi wa kabiri w’igiterane cya Daniel Kolenda, hakaba hatwitswe ibikoresho byakoreshwaga mu bimeze nko guterekera binyuze mu migenzo ya gipagani n’ibindi.

Agashya kabaye ni uko ibyo byose byatwikiwe mu ngunguru 2 zari zateguwe ariko hakaba hifashishijwe lisansi. Ubwo umuriro watwikaga ibi bikoresho ni nako abantu batoranijwe bazengurukaga izo ngunguru babyina bishimira ko Imana ikijije ababaswe n’ibyaha byo mu migenzo imeze nk’iyo guterekere.
Iki giterane kizasozwa kuwa 31 Kanama 2014.

Ibitekerezo 0