{Mu Rwanda, guhera kuri uyu wa 29 Nyakanga 2014, i Kigali mu Rwanda haratangira igiterane cy’ivugabutumwa gihuza abagore cyiswe, Abagore twese hamwe 2014.}

Iki giterane gitegurwa n’itorero Women Foundation Ministries, giteganyijwe kumara iminsi ine, buri munsi kikazajya gitangira saa kumi z’umugoroba (16h00/4pm) kikageza saa tatu z’ijoro, ku Cyicaro cya Women Foundation Ministries i Kimihurura.

Nk’uko bitangazwa na Apostle Alice Mignonne Kabera, Umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries, ngo kino giterane uyu mwaka gifite umwihariko: “Umwaka wa 2014, ni igihe Imana ishaka ko Umugore w’umushunemu yubakira icyumba umuhanuzi Elisha. « , uyu muyobozi akaba yakomeje avuga ko kugeza ubu imyiteguro yarangiye ndetse biteguye gutangira.

Igiterane, Abagore twese hamwe 2014, hazaba hari abakozi b’Imana batandakunye barimo Apostle Sarah Bunjo inzobere mugufasha abubatse, Pastor Isaac Kyobe Kiwewesi , Apostle Tumwine Charles, Pastor Evah Mugerwa bose bava mu Gihugu cya Uganda, hazaba hari n’abaturutse ahandi nka Apostle Domithila Nabibone uba mu gihugu cya Canada uzwiho ko yapfuye akazuka kandi akaba afite ubuhamya busubizamo benshi imbaraga, ndetse iminsi yose Apostle Alice Mignonne Kabera uzwi cyane mugushyigikira imihamagaro y’abantu batandukanye, by’umwihariko wahamagariwe gufasha imiryango binyuze mu mugore azajya aba ahari atanga ikerekezo ku cyo Uwiteka avuga ku bari n’abategarugori mu gihe nk’iki.

Madam Annah Bagire uri mu bategura iki giterane yadutangarije ko atari abashyitsi baturuste hanze bazaba bahari gusa, ahubwo hazaba hari n’abagore ndeste n’abakobwa baturuste mu ntara zose z’u Rwanda bazatanga ubuhamya bwabo bwo kuva mu gutsikamirwa ujya mu butsinzi.

Bamwe mu baramyi bazafasha guhimbaza Imana no kuyiramya bazitabira muri iki giterane harimo Worship team ya Women Foundation Ministries izwi kwizina rya Precious stones n’abandi benshi.

Nk’uko buri mwaka biba bimeze, intego y’iki giterane ni “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi” naho insanganyamatsiko ikaba “Umwami Mana yatanze itegeko abagore bamamaza inkuru baba benshi” biboneka mu gitabo cya Zaburi 68:12.