Ni umushinga mugari uzanakorwaho n’ikindi kigo cyitwa Nuro, cyubaka ikoranabuhanga rishyirwa mu modoka kugira ngo zibashe kwitwara bidasabye umuyobozi wazo.
Guhera mu 2026, Uber izatangira gukoresha imodoka zirenga ibihumbi 20 za Lucid Gravity SUV zizaba zifite ikoranabuhanga rya Nuro. Izi modoka zizabanza kugeragerezwa mu mujyi umwe munini muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nubwo Uber igiye gushora aya mafaranga muri uyu mushinga, isoko ry’izi modoka riracyagaragaramo ibibazo birimo igiciro cyo kuzikora kikiri hejuru cyane, amategeko akigonga imikoreshereze yazo ndetse n’impungenge z’umutekano w’abazigendamo.
Urugero ni sosiyete ya General Motors yitwa Cruise ikora imodoka zidakenera abashoferi, iherutse guhagarika ibikorwa byayo byo kugerageza izi modoka. Mu gihe izindi nka Zoox ya Amazon na Tesla zikomeje guhanyanyaza.
Ku rundi ruhande, Sosiyete ya Waymo yo imaze gutera intambwe muri uru rwego, kuko ubu imodoka zayo zirenga 1.500 zikoreshwa mu mijyi itandukanye muri Amerika, zikaba zimaze kugenda ibilometero birenga miliyoni 160.






Ibitekerezo 0