Teleport ni ahantu hashyirwa iminara ikusanya amakuru avuye kuri Satellite. Bivuze ko umuntu ufite Satellite mu kirere, aba akeneye gushyiraho uburyo amakuru yayo azajya akusanywa. Iy’u Rwanda yubatswe mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwurire.
Iyi antenne nshya izajya igenzurwa na Sosiyete y'Abanyamerika ikora ibyogajuru bito n'ibikoresho byifashishwa mu kubigenzura no guhererekanya amakuru na byo, York Space Systems, ku bufatanye na ATLAS Space Operations; sosiyete yibanda cyane ku itumanaho ryo mu isanzure.
Izi zosiyete zombi zatangaje ko iyi antenne yatangiye gukora tariki ya 18 Nzeri 2026.
Kwakira antenne nshya bivuze ko umubare wa satellite iyi ‘teleport’ ishobora gutumanaho nazo icyarimwe ugiye kwikuba kabiri, kandi igatuma ubushobozi bwo gutumanaho nazo mu bice byegereye koma y'Isi bwiyongera.
Iyi teleport igenzurwa na RSA yahawe icyemezo cyo ku rwego rwa gatatu (Tier 3), kiyigaragaza nk’igikorwaremezo gitanga serivisi z’itumanaho ryifashisha satellite kurusha ibindi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Iki cyemezo cyatanzwe na WTA (World Teleport Association), ikigo kigenzura abakoresha teleport ku Isi n’abacunga ibikorwaremezo bitanga serivisi z’itumanaho rya satellite ku Isi.
U Rwanda rwahawe iki cyemezo ku wa 3 Kamena 2026. Teleport y’u Rwanda ni yo rukumbi yahawe iki cyemezo cyo ku rwego rwa nyuma muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara ikaba iya kabiri ku rwego rwa Afurika nyuma y’iri mu Misiri.
Yaciye akandi agahigo ko kuba teleport ya mbere ku Isi icungwa n’ikigo cya leta ihawe iki cyemezo.
Iki cyemezo kandi gisobanuye ko teleport y’u Rwanda ari iyo kwishingikirizwaho ku rwego rwo hejuru amasaha 24 ku yandi mu gutanga amakuru.
Teleport zifite ibi byemezo ni nke harimo Nilesat yo mu Misiri nk’igihugu cya Afurika cyateye intambwe ifatika muri uru rwego na Cameroon ifite icy’agateganyo.
Kubera ubushobozi bwayo budasanzwe, birahita biguha ishusho y’impamvu ikomeje kwitabirwa cyane aho yakiriye antenne ya kabiri nyuma y’igihe gito cyane iya mbere itangiye imirimo.
Antenne ya mbere iri kuri iyi ‘teleport’ yatangiye imirimo muri Nyakanga 2025, binyuze mu masezerano na ATLAS Space Operations. Iyi ya kabiri nayo yahashyizwe binyuze muri ubwo bufatanye.
Mu busanzwe ‘teleport’ yubakwa ahantu hisanzuye, hatari imisozi cyangwa se ibiti ku buryo bitazabera imbogamizi antenne zifashishwa mu gukusanya amakuru. Mu Rwanda, ubushakashatsi bwerekanye ko i Rwamagana ariho hashoboka bitewe n’ibisabwa.
Icyanya iyi ‘teleport’ iherereyemo kiri kuri dogere ebyiri mu Majyepfo y'umurongo wa koma y'Isi ku butumburuke bwa metero 1.668.
Ibi bivuze ko antenne ihashyizwe ishobora kubona ibyogajuru bizenguruka Isi mu nzira zegereye cyane umurongo wa koma y'Isi [low-inclination satellites] ibigo byo ku butaka biri mu bice byitaruye koma y'Isi bidashobora kubona.
Aya merekezo kandi atanga amahirwe menshi yo guhererekanya amakuru ku byogajuru biri gukorera ubutumwa mu nzira z'ibyogajuru ziri hagati na hagati [mid-inclination orbits].
Kuba rero iyi ‘teleport’ ubu ifite antenne ebyiri zikora, bivuze ko mu Rwanda hashobora kubera itumanaho no guhererekanya amakuru n’ibyogajuru bibiri icyarimwe, bikaba byongera ubushobozi ku mirimo isanzwe ihari ndetse n'ubwo kwakira abakiliya bashya bakeneye gukorera hafi y'umurongo wa koma y'Isi.
Iyi antenne nshya yarangije kubakwa mu ntangiriro za 2026, yoherezwa mu Rwanda muri Gicurasi, ishyirwa ku butaka kuri ‘teleport’ muri Kanama, itangira gukora muri Nzeri 2026.
Mu gihe cyo kuyigerageza mbere yo gutangiza imirimo yayo ku mugaragaro, iyi antenne yakoze ibiganiro byateganyijwe birenga 350 ku kigero cy’i 100% nta makosa cyangwa ngo hagire ikitagenda neza.
Iyi antenne nshya ifite uburebure bwa metero 3,7 ikaba yakira amakuru gusa [receive-only parabolic reflector]. Iteretse ku nkingi ishobora gutuma ireba hasi cyangwa hejuru, iburyo n’ibumoso [dual-axis AZ/EL pedestal].
Ifite ubushobozi bwo kwakira amakuru yoherezwa ku Isi ku miyoboro izwi nka ‘S-band downlinks’ kuva kuri megahertz 2200 kugeza ku 2300, mu merekezo yose yaba aturukamo yaba iburyo cyangwa ibumoso [left- and right-hand circular polarization].
Ibi bivuze ko ubushobozi bwayo butuma ikomeza kwakira amakuru neza adacikagurika, hatitawe ku uko icyogajuru cyaba cyifashe kose mu isanzure.

Ibyuma by'iyi antenne byakira amakuru byakozwe ku buryo bishobora gukorana n'imiyoboro y'ubwoko bubiri [S na X]. Ibi bivuze ko mu gihe kiri imbere, bashobora kongeramo ikoranabuhanga ryo kwakira amakuru ku miyoboro izwi nka ‘X-band’ mu buryo bworoshye, kandi badakeneye gusimbuza antenne yose uko yakabaye.
Nibwo bwa mbere kuri antenne za ATLAS hagiye gukoreshwa iyi sisitemu ikorana n’imiyoboro yombi [S/X] yakozwe n'uruganda rwa M2 Antenna Systems, Inc.
Umuyobozi Mukuru wa RSA, Gaspard Twagirayezu, yavuze ko kongeraho iyi antenne ya kabiri kuri ‘teleport’ ya Mwurire byongera ibikorwaremezo by'u Rwanda byo ku butaka n’ubushobozi buhari bwo gushyigikira ubutumwa bwo mu isanzure muri Afurika.
Ati “Teleport y’u Rwanda irafunguye kandi yiteguye gukomeza gushyigikira ibikorwa byo mu isanzure bigenda byiyongera, uhereye ku kwakira za antenne kugeza kuri serivisi zo kumenya no kugenzura imirimo y'ibyogajuru [mission control services], n'ibindi.”
Umuyobozi Mukuru wa ATLAS Space Operations, Kristin Rice, yavuze ko Abakiliya baba bashaka ihererekanya ry’amakuru ryizewe, kandi iyi antenne ya kabiri muri Mwurire ari byo ibazaniye.
Ati “Kuva kuri antenne imwe ukagera kuri ebyiri mu gihe kirenzeho gato umwaka umwe, bivuga byinshi ku mbaraga z'ubufatanye bwacu na Guverinoma y'u Rwanda, binyuze mu Kigo cy'u Rwanda Gishinzwe Isanzure, ndetse n'ubusabe tubona bw'abakeneye gukorera hafi y'umurongo wa koma y'Isi.”
Visi Perezida ushinzwe ishoramari muri York, Ryan Frigm, yavuze ko ibikorwaremezo byo ku butaka ari ingenzi cyane mu butumwa bwo mu isanzure [mission-critical], kandi ko kwagura ibikorwa byabo ari ngombwa mu gutanga itumanaho ryizewe abakiliya bakeneye.
Ati “Antenne nshya mu Rwanda ishingiye ku ishoramari ry'imyaka icumi ryakozwe n'ikipe ya ATLAS kandi izakomeza ubushobozi bwacu bwo gushyigikira ubutumwa mu isanzure bugenda burushaho kwaguka hirya no hino ku Isi.”


Ibitekerezo 0