{Google igiye gusubiza amafaranga y'abari baguze iyo application ya anti-virus kuri Play Store batagize icyo bakemanga.}
Application yitwa Virus Shield yageze ku mubare munini mu zakuwe kuri Play Store kuko izirenga 10,000 zamanuwe (downloaded) mbere y’uko ikurwaho.

Iyi application y’impimbano yatahuwe n’amakuru y’urubuga Android Police, rwarebye ubwiru bw’iyo application rugasanga nta kintu na kimwe ikora.
BBC yanditse ko uretse kubasubiza amafaranga yuzuye bari barishyuye, abayiguze bari no guhabwa impozamarira bakoresha mu kugura ikindi kintu kuri Play Store.
Application yavugwaga ko "ikumira ama-application yangiza ikayabuza kwinjira mu gikoresho cyawe". Ariko ubwo Android Police yayigeragezaga, yasanze iyo akanze kuri "virus shield" ngo ikore, icyabaga ari uko nta kimenyetso gishya cyagaragaraga.

Nyuma y’aho inkuru itangarijwe, iyo application y’impimbano yakuwe muri Play Store. Yari yagaragaye bwa mbere ku rubuga ku itariki ya 28 Werurwe maze ikurwaho ku itariki ya 6 Mata.
Google yandikiye kuri email abari baguze iyo application yaguraga amadolari y’Amerika 3.99 (arenga 2700 by’amafaranga y’u Rwanda), maze irayabasubiza.
Email bandikiwe yagiraga iti: "Tubandikiye kubera ko muherutse kugura application ya 'Virus Shield' kuri Google Play. Iyi application yavuzwe ko itanga umutekano urwanya virus, mu by’ukuri ntiyigeze ibikora.”
"Politike ya Google Play ibuza yivuye inyuma ko ibi byaba, ni kuri iyo mpamvu tubasubije amafaranga mwari mwishyuye kuri 'Virus Shield'. Muzarebe ko amafaranga yasubiye ku makonti yanyu mu minsi 14."
"Ikindi kandi ni uko tubahaye inyongera y’amadolari y’Amerika 5, mushobora gukoresha mu kugura ikindi kintu mushatse kuri Google Play."




Ibitekerezo 0