Ntawe ugishidikanya ubushongore n’ubukaka ku bijyanye n’umutekano w’u Rwanda rusagurira n’amahanga.

Ni cya kirezi u Rwanda rwambaye kuko uwabuze amahoro niwe umenya akamaro n’ibyiza byayo.

U Rwanda ruzwiho umutekano nta buryo rutawusigasira kugeza ku musokoro wawo. Ubwo imijyi ikomeye nayo kugira ngo ibe yitwa ko hari byinshi ishyiramo imbaraga birimo gucunga umutekano n’ibindi.

Urugero rwa hafi ni uko raporo yasohowe na televiziyo ya CCTV ibigaragaza, mu mijyi yo mu Bwongereza abaturage 11 baba bafite byibura Camera imwe ibakurikirana. Hirya no hino ku Isi, naho usanga abakoze ibyaha bagaragazwa n’izo Camera.

Camera nshya i Kigali

I Kigali haherutse kubera inama mpuzamahanga yiga ku bukungu bwa Afurika(World Economic Forum), mu buryo budasanzwe.

U Rwanda ruzwi ku bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga rwari rwaryifashishije mu mfuruka zose.

Hagati ya Serena Hotel n’ikigo cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amaraso, uhabona camera zidasanzwe zicunga umutekano zizengurutsa nk’ushushanya uruziga, bivuze ko zicunga mu mpande zose.

Mu bwoko butari bumenyerewe mu Rwanda, izi camera abazibona bavuga ko zidasanzwe, ziyongera ku zisanzwe mu mahoteli atandukanye n’izindi ziba aho inama zibera, ndetse n’izindi ziri hirya no hino ku mihanda zikomeje gutanga umusaruro mu bijyanye no kubungabunga umutekano.

Mu Rwanda hari abatanga ruswa bafatwa n’izo camera, nk’ibikorwa n’izo muri Ecosse, aho 95% by’ibimenyetso ku bakekwaho ibyaha by’ubwicanyi byagaragajwe na Camera muri icyo gihugu mu mwaka wa 2009.

Muri 2013 muri Kigali hakwirakwijwe Camera

Muri Gicurasi 2013, mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi, yavuze ko izo Camera zashyizweho ngo zikusanye amakuru polisi yajyaga itabona neza ku bibera mu muhanda.

Supt Ndushabandi yavuze ko zizanakemura ibyabaga nijoro ntibimenyekane; kuko amashusho azajya yerekana ukuri kose abakoze ibyaha bafatirwe ibihano.

Ibyo byose byakorewe kugira ngo u Rwanda rujyanye n’iterambere ryasakaye mu bihugu byinshi, aho abazikoresha ngo usanga amakosa agabanuka ku buryo bugaragara.

Izi camera zari zatangiye gukoreshwa mu igerageza, ariko kugeza ubu zikora amasaha 24 kuri 24.

Inzu z’i Kigali zuzuyemo Camera

Muri za hoteli nyinshi cyane iziri mu rwego rw’inyenyeri eshanu usanga hari za camera ziba ziri mu nguni ahagana hejuru zitabasha kubonwa n’abantu.

Abagana izo hoteli iyo batatse ikibazo cyo kwibwa usanga amashusho y’abari aho asubizwa inyuma akagaragaza uwabyibye kandi agafatwa.

Uburemere bw’umutekano bwagaragariye mu imurikagurisha mpuzamahanga ryabaye ku nshuro ya 17, i Gikondo mu Mpeshyi yo muri 2014, aho abantu 15 bafatiwe mu bikorwa by’ubujura bavumbuwe na Camera zashyizweho na sosiyete ya Dynamic Solutions, byanatumye iyi sosiyete ibihemberwa ubwo iryo murikagurisha ryasozwaga.

Gucunga umutekano hifashishijwe Camera byatangiriye mu Budage mu 1942 hagenzurwa ibijyanye n’izamurwa mu kirere ry’icyogajuru V-2.

Camera nshya ziri hafi ya Hotel Marriot
Camera nshya ziri hafi ya Hotel Marriot
Camera ziri munsi y'ahahoze Radio Rwanda
Camera ziri munsi y'ahahoze Radio Rwanda
Camera zisanzwe hafi y'agace kahariwe abanyamaguru haruguru ya Ecole Belge
Camera zisanzwe hafi y'agace kahariwe abanyamaguru haruguru ya Ecole Belge
Camera uko igaragara uhereye hasi hafi na Marriot Hotel
Camera uko igaragara uhereye hasi hafi na Marriot Hotel