Bwa mbere byari byitezweho ko cyoherezwa mu Isanzure ku wa 10 Mutarama 2025, ariko hagaragara ibibazo bituma iyi gahunda yimurirwa ku wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025.

Uyu munsi warageze hagaragara ibindi bibazo bya tekiniki, biba ngombwa ko gahunda yongera gusubikwa, bikaba bivugwa ko yimuriwe ku wa 16 Mutarama 2025.

Hashize imyaka 10 umushinga wo gukora iki cyogajuru gifite uburebure bwa metero 98 ushyirwa mu bikorwa, ukaba warashowemo miliyari y’Amadolari ya Amerika, harimo n’ayo kuvugurura icyanya cyifashishwa mu kohereza ibyogajuru cya Launch Complex 36 muri Florida.

Uyu mushinga watangijwe mu rwego rwo koroshya ubwikorezi mu Isanzure. New Glenn ifite ubushobozi bwo gutwara imizigo iremereye cyane, wagereranya n’iyatwarwa n’amakamyo manini 20.

Ubwo iki cyogajuru kizaba cyoherejwe mu Isanzure mu butumwa bwiswe ‘NG-1’ hazagaragazwa ubushobozi bwacyo, ari na ko hageragezwa kongera gufata igice cyo hasi gihagurutsa icyogajuru ku butaka [first-stage booster] ku buryo cyakoreshwa nanone.

Biteganyijwe ko iki gice kizagwa ku bwato bunini bwabugenewe mu Nyanja ya Atlantic, mu gihe ikindi gice cyo hejuru cyitezweho kuzazamuka kikagera mu ntera ya kilometero ibihumbi 20 uvuye ku Isi.

Nubwo kitarageragezwa, ikigo Blue Origin cyamaze kugirana amasezerano n’Ikigo cya Amerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA, yo kwifashisha icyogajuru cya New Glenn mu kugeza ‘robot’ z’ubushakashatsi ku mubumbe wa Mars.

Hari kandi gahunda yo kwifashisha iki cyogajuru mu gushyigikira umushinga wa Amazon witwa Kuiper wo gutangira gutanga internet ishingiye ku byogajuru nk’uko ikigo cya SpaceX gitanga iya Starlink.

Jeff Bezos, washinze Blue Origin mu 2000, nawe afitiye urukundo rudasanzwe iby’Isanzure aho afite inzozi z’uko inganda zizimurirwa mu Isanzure hagamijwe kurinda Isi, mu gihe Elon Musk we, anyotewe cyane no gutuza abantu ku mubumbe wa Mars.

Iki cyogajuru kizahagurukira mu cyanya cyifashishwa mu kohereza ibyogajuru cya Launch Complex 36 muri Florida
Iki cyogajuru kizahagurukira mu cyanya cyifashishwa mu kohereza ibyogajuru cya Launch Complex 36 muri Florida
Iki cyogajuru cyitwa New Glenn, nicyo kirekire kurusha ibindi byose byabayeho
Iki cyogajuru cyitwa New Glenn, nicyo kirekire kurusha ibindi byose byabayeho
Iyi ni ifoto igaragaza uburebure bw'ibyogajuru bigenda bikorwa n'ibigo bitandukanye
Iyi ni ifoto igaragaza uburebure bw'ibyogajuru bigenda bikorwa n'ibigo bitandukanye
Byitezwe ko kizoherezwa mu Isanzure ku wa 16 Mutarama 2025
Byitezwe ko kizoherezwa mu Isanzure ku wa 16 Mutarama 2025
Mu ngengo y'imari yari yarateguwe na Blue Origin, harimo n'ayo kuvugurura icyanya cya Launch Complex 36
Mu ngengo y'imari yari yarateguwe na Blue Origin, harimo n'ayo kuvugurura icyanya cya Launch Complex 36
Jeff Bezos afite inzozi z’uko inganda zizimurirwa mu Isanzure hagamijwe kurinda Isi
Jeff Bezos afite inzozi z’uko inganda zizimurirwa mu Isanzure hagamijwe kurinda Isi