Ibi bigaragazwa n'uko mu mwaka mu 2022 habaruwe hegitari 41 zo muri Nyungwe zibasiwe n'inkongi, mu 2023 ziriyongera ziba hegitari 138,5 naho mu 2024 zongera kugabanyuka ziba hegitari 25.

Tariki 31 Kanama 2025, ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa byo kubungabunga iyi pariki bwahawe insanganyamatsiko igira iti “Pariki ya Nyungwe isoko y’imibereho myiza n’iterambere rirambye ku bayituriye” abaturiye iyi Pariki bibukijwe ko inkongi y'umuriro ari icyago kuri Pariki kuko ahantu hahiye bibasa igihe kugira ngo hasubirane.

Ni ibikorwa byaranzwe n’imikino y’umupira w’amaguru mu bagabo n’abagore yahuje imirenge 23 ikora kuri iyi Pariki n’umurenge udakora kuri Pariki ariko ukaba ufite abantu bagira uruhare mu kuyangiza.

Iyi mikino yatangiwemo ubutumwa busaba abaturage kwirinda ibikorwa birimo gutwika, kwagika imizinga, gucukura amabuye y’agaciro, gutema ibiti, no kwakira ubwatsi muri iyi Pariki kuko biyangiza.

Tuyisenge Jeannette wo mu Kagari ka Nyamuzi mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi uri mu bihumbi by’abaturage bitabiriye imikino yo kubungabunga Pariki ya Nyungwe yabwiye IGIHE ko iyi pariki ibafitiye akamaro kuko ituma babonera imvura ku gihe, agaya abakigaragara mu bikorwa biyangiza.

Ati "Hari abatarasobanukirwa akamaro kayo bajya guhigamo inyamaswa bakahatwika bari kubabura inyama. Icyo nababwira ni uko bakwiye kubireka bagashaka ikindi bakora".

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza Pariki ya Nyungwe n’abayituriye, Ntihemuka Pierre yavuze ko aya marushanwa yitiriwe inkomo, Colobus Cup Tournament bayashyizeho mu rwego kwigisha abaturage akamaro k'iyi pariki.

Ati "Aya marushanwa tuyabonamo inyungu kuko imyumvire y'abaturage igenda ihinduka, mbere Pariki yarashyaga abaturage bakigira mu mazu yabo tukabura abadufasha kuza kuzimya, ariko ubu nibo basigaye bafata iya mbere bakazana ibikoresho bakadufasha kuzimya ndetse n'abajya guhigamo inyamaswa baragabanutse bituma n’inkongi zigabanuka".

Imibare ya Nyungwe Management Company igaragaza ko abafatirwa byaha byibasira Pariki ya Nyungwe bagabanutse bava ku 1147 mu 2022 ku 130 mu 2024. Ni mu gihe ubuso bwibasirwa n’inkongi bwavuye kuri hegitari 41 mu 2022 ziba 138,5 mu 2023 zongera kugabanyuka ziba hegitari 25 mu 2024.

Kuva muri Mutarama kugera muri Kanama 2025 hamaze kubarurwa metero kare 50 zonyine zimaze kwibasirwa n’inkongi, ibitanga icyizere ko uyu mwaka inkongi zibasira iyi pariki zishobora kuba nke ugereranyije n’imyaka yawubanjirije.

Mu bagore Ikipe y'Umurenge wa Mahembe yatwaye igikombe cyo kubungabunga Pariki ya Nyungwe itsina iya Kivu ibitego 2-0
Mu bagore Ikipe y'Umurenge wa Mahembe yatwaye igikombe cyo kubungabunga Pariki ya Nyungwe itsina iya Kivu ibitego 2-0
Mu bagabo ikipe y'umurenge wa Kitabi yatwaye igikombe cya Clobus Cup itsinze iya Bushekeli penaliti 5-0 nyuma y'aho umukino wari warangiye ari 0-0
Mu bagabo ikipe y'umurenge wa Kitabi yatwaye igikombe cya Clobus Cup itsinze iya Bushekeli penaliti 5-0 nyuma y'aho umukino wari warangiye ari 0-0