Intangiriro za Maranatha Teenager’s Organization si muri Mutarama 2021 kuko Perezida wayo, Kasine Marie Grace, yemeza ko uyu muryango watangiriye mu bwana bwe mu Rwanda, uko yageze mu Bubiligi, urugendo rwe rw’amashuri n’umwuga ndetse n’ibyamubayeho mu buzima byatumye agira icyifuzo cyo gufasha abandi.

Kuva akiri muto, Kasine avuga ko yumvaga cyane imibabaro y’abandi, cyane cyane iy’abana.

Yibuka ko mu gihe yakuzemo akiri mu Rwanda, ingorane zimwe abana babaga mu miryango irimo ababyeyi n’abana bahura na zo. Hari n’ibihe bimwe by’imvune n’ihohoterwa byamukoze ku mutima cyane.

Muri icyo gihe, yagize igitekerezo ko naramuka akuze azashyiraho ikigo cy’imfubyi cyakira abana bahuye n’ibibazo.

Amaze gukura, inzozi ze ntizigeze zihagarara ahubwo zahinduriwe icyerekezo. Aho gushyiraho ikigo cy’imfubyi yatekerezaga akiri umwana, Kasine yahisemo gushinga umuryango utega amatwi abantu, gutanga ubujyanama no gufasha cyane cyane urubyiruko n’imiryango yimukira mu Bubiligi.

Kwimuka kugera ku kwiyemeza gufasha abandi

Urugendo bwite rwa Kasine rwagize uruhare rukomeye mu ishingwa rya Maranatha.
Kasine yageze mu Bubiligi akiri mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Yahuye n’imbogamizi ahanini zishingiye ku gutura mu gihugu gishya, kumenyera umuco n’ururimi bitandukanye, imyigire mishya, imigirire mishya mu mibanire n’abandi ndetse no gushaka uko yabona umwanya we muri sosiyete nshya.

Ibyo byamufashije gusobanukirwa ko ubwangavu n’ubuto ari igihe gikomeye cyo guhinduka mu buzima, kandi ko bishobora kurushaho kugorana iyo wimukiye mu kindi gihugu.

Ati “Umuntu ukiri muto ugeze mu gihugu gishya ashobora kuba afite ubushobozi, inzozi ndetse n’icyifuzo nyacyo cyo gutsinda, ariko akaba agikeneye umuntu umwumva, umuyobora, umutera imbaraga kandi umwereka ko gutera imbere bishoboka.”

Ibi bigaragarira mu ijambo “Teenager’s”, rifitanye isano itaziguye n’urubyiruko ndetse n’icyiciro gikomeye cy’ubuzima.

Kasine yabwiye Umunyamakuru wa IGIHE ko umuryango yashinze ugamije kubaka ubushobozi bw'urubyiruko
Kasine yabwiye Umunyamakuru wa IGIHE ko umuryango yashinze ugamije kubaka ubushobozi bw'urubyiruko

Kuki yiswe “Maranatha”?

Izina Maranatha rifite aho rihuriye n’ubuzima bwa Kasine ubwo yari akiri mu Rwanda. Yibuka korali y’abanyeshuri bigaga mu ishuri ryisumbuye rya Kabusunzu i Kigali, ryitwaga Maranatha Choir.

Nubwo bari bafite ubushobozi buke ndetse bagombaga guhuza amasomo yabo n’izindi nshingano za buri munsi, abo banyeshuri bashoboye gukora album y’indirimbo.

Icyamushimishije cyane gusa si ibyo bagezeho, ahubwo ni umuhate wabo, ukwiyemeza ndetse n’ubushobozi bwo guterana imbaraga kugira ngo barangize umushinga wabo.

Ibyo yabonye muri abo banyeshuri byamuhaye isomo rikomeye: urubyiruko ntirukwiye kurebwa nk’abantu bakeneye gusa gufashwa. Ni abantu bafite ubushobozi bwo gutanga ibitekerezo, impano, imbaraga n’ubushobozi, ariko rimwe na rimwe bakenera gusa guterwa imbaraga no gushyigikirwa.

Kuri we, izina Maranatha risobanura ubushake, ubufatanye, guterana inkunga no guhindura igitekerezo kuba umushinga ugaragara.

Ibyayoboye icyerekezo cye
Urugendo rwe ry’amashuri rwamufashije gushyiraho uburyo Maranatha ikora.

Nyuma yo kugera mu Bubiligi, Kasine yakomeje amashuri ye ndetse yiga ibijyanye n’imibereho myiza y’abantu mbere yo kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s degree) mu bijyanye n’ubwubatsi n’imicungire y’imishinga mu Ukuboza 2020.

Amahugurwa yahawe mu bijyanye n’imibereho myiza y’abantu yamwigishije kureba umuntu wese, hitawe ku bibazo afite, ibyo akeneye, ubushobozi bwe, aho atuye ndetse n’amahirwe ashobora kubona.

Ku rundi ruhande, ubumenyi mu micungire y’imishinga bwamufashije gushyira mu bikorwa igitekerezo, gushyiraho intego, gucunga umutungo no guteza imbere ibisubizo bifatika.

Kasine Marie Grace washinze Maranatha Teenager’s Organization  yavuze ko uyu muryango wahoze mu nzozi akiri umwana
Kasine Marie Grace washinze Maranatha Teenager’s Organization yavuze ko uyu muryango wahoze mu nzozi akiri umwana

Kumva ikibazo mbere yo gushaka igisubizo

Kuri Kasine, gufasha umuntu ntibivuze guhita umuha igisubizo cy’ikibazo afite kuko mu rugero akunda gukoresha rw’igiti, ikibazo kigaragara ni nk’amababi cyangwa amashami agaragara hejuru, ariko imizi iri munsi y’ubutaka ishobora kuba ari yo mpamvu nyayo y’ikibazo.

Urugero, umusore cyangwa umukobwa wugarijwe n’ubushomeri ashobora kuba afite ikibazo cy’ururimi, kubura amahugurwa, kutagira abantu bamufasha, ibibazo by’ubuyobozi, ibibazo byo mu muryango cyangwa ibibazo by’amikoro.
Ni yo mpamvu umuryango Maranatha ubanza gushaka gusobanukirwa neza ubuzima bw’umuntu muri rusange.
Uburyo bwawo bushingiye ku ntambwe zitandukanye: gutega amatwi, gusobanukirwa, kumenya impamvu nyamukuru z’ikibazo, gushaka ibikoresho bihari, guteza imbere ibisubizo hamwe no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ryabyo, hagamijwe ko umuntu agenda yihagararaho.
Kuri perezida wa Maranatha, gufasha umuntu ntibivuze kumukorera ibintu byose.
Ahubwo ni ukumuherekeza kugeza igihe azaba ashobora gukomeza urugendo rwe yigenga.

Umuryango wa Maranatha ugamije kurenga ubufasha bw’ibanze bw’ako kanya umuntu ahabwa nko kubona ishuri, aho kuba, akazi, gukemura ikibazo bitandukanye cyangwa kubona serivisi runaka.

Iyo amaze kugera ku rwego runaka rw’ubuzima butuje, birashoboka gutangira gutekereza ku migambi ye y’igihe kirekire no ku buryo yakwiyubakira ejo hazaza.
Kasine kandi atekereza ku guteza imbere imishinga ihuriweho cyangwa amakoperative aho abantu benshi bashobora guhuriza hamwe ubumenyi bwabo, uburambe n’umutungo bafite, intego ari uguhindura buhoro buhoro ubufasha umuntu ahabwa bukavamo ubushobozi bwo gufata inshingano no kwiyubakira ahazaza.

Ahari ubushake byose birashoboka
Igihe Maranatha Teenager’s Organization yatangizwaga muri Mutarama 2021, ntiyari ifite umutungo-faranga ufatika ariko hari ubushake bwo gukora cyane

Kasine yavuze ko hari amasomo yagombaga kwigwa, ibisubizo bigashakwa, abantu bakumvishwa igitekerezo, ibikorwa bigategurwa ndetse n’imbogamizi zigakemurwa.
Nyuma y’imyaka itanu ushinzwe, umuryango uracyakomeje gukora ndetse kuri Kasine, kuba warakomeje kubaho ni intambwe ikomeye. Ku bwe, bigaragaza ko umushinga ushobora gukura buhoro buhoro binyuze mu kwihangana, kwiyemeza n’ubufasha bw’abandi.

Kasinwe yashimiye cyane mukuru we wamushyigikiye kuva mu bwana bwe, ndetse agashimira n’umugabo we, abana be, abakorerabushake, inshuti n’abandi bose bagize uruhare mu bikorwa by’umuryango kuku ubufasha bwabo bwatumye igitekerezo yakuranye kibyara umushinga ufasha abantu benshi
Ati “Icyatangiye nk’umushinga wanjye bwite cyahindutse inkuru ihuriweho n’abantu benshi.”

Umuhango wo gutangiza umuryango utegurwa n’urubyiruko kandi ugenewe urubyiruko

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Maranatha Teenager’s Organization, uteganyijwe mu mwaka wa 2027.

Uyu muhango uzaba wihariye kuko ibikorwa byawo bizayoborwa n’urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye.Kuri Kasine, iki cyemezo gihuye neza n’imyumvire y’umuryango.

Yavuze ko urubyiruko rutagomba kurebwa gusa nk’abantu bagomba gufashwa ahubwo rugomba kugira uruhare rugaragara mu mushinga, gutanga ibitekerezo, gufata inshingano, guteza imbere impano zarwo no kugira uruhare mu kubaka ahazaza harwo.

Kuri Kasine gufasha urubyiruko kwinjira neza muri sosiyete, kubaka ahazaza harwo no guteza imbere ubushobozi rufite bigira uruhare mu iterambere ry’abaturage ndetse bigafasha gukomeza umubano hagati y’abantu n’ibihugu bakomokamo kandi ngo ni inshingano ya buri wese.

Umuhango wo gutangiza Maranatha uteganyijwe mu 2027 uzaba kandi umwanya wo kwerekana impinduka umuryango wanyuzemo, kuva ku gitekerezo cyavutse mu bwana kugeza ku cyiciro gishya cyo gukomeza guteza imbere ibikorwa byawo.

Kasine yavuze ko iyo asubije amaso inyuma ku rugendo rwe, asanga inzozi yari afite akiri umwana yazikabije, nubwo atubatse ikigo cy’imfubyi yari yaratekerejeho akiri muto.

Maranatha Teenager’s Organization ibumbatiye inzozi zo mu bwana zafashe ikindi cyerekezo binyuze mu buzima bwo kwimukira mu kindi gihugu, zigakomeza kwagurwa n’amahugurwa n’amasomo yo mu mashuri ndetse zigahinduka umushinga ugamije gufasha urubyiruko. Kuri Kasine, urugendo rwa Maranatha ni bwo rugitangira.