U Rwanda rwitabiriye iri imurikagurisha ribera mu Buholandi uyu mwaka ryatangiye ku wa 8-10 Ugushyingo 2023. Ryateguwe n’u Buholandi ku nshuro ya 13, mu gihe u Rwanda ruryitabiriye ubugira karindwi.
Abakora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo baturutse mu bihugu 120 bitandukanye barenga 300 n’abashyitsi ibihumbi 40, ni bo baryitabiriye.
U Rwanda rwari ruhagarariye na Ambasade yarwo mu Buholandi, ibigo by’ubucuruzi bitandukanye bihinga bikanacuruza indabo nka Bella Flowers, Duhamic-Adri, Bright Harvest na Oxfam Rwanda.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibyoherezwa mu Mahanga no guhanga Ibishya mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Iyoherezwa mu mahanga ry’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda [NAEB], Janet Basiima, yemeje ko iri murikagurisha ari amahirwe ku Rwanda yo guhuza isoko ryarwo n’abaguzi mpuzamahanga.
Ati “Icyo twifuza ni uguhura n’abaguzi bashya baturutse mu Burayi, u Buyapani na Koreya n’ahandi.”
Godfrey Gakwandi waturutse muri Oxam yavuze ko zimwe mu ntego z’ikigo ahagarariye zirimo kugaragaza ubwiza bw’indabo z’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, no kugira uruhare mu kwagura isoko ryarwo.
Yashimiye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi [EU] ku bwo gutera inkunga urwego rw’indabo mu Rwanda, binyuze mu gushyigikira imishinga imwe n’imwe, byanagize uruhare mu kwitabira iri murikagurisha uyu mwaka.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier J.P. Nduhungirehe, yemeje ko iri murikagurisha rizongerera agaciro indabo z’u Rwanda ku masoko atandukanye.
Yagize ati “Twizera tudashidikanya ko urwego rw’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo twatangiye mu gihe kitarenze imyaka icumi ishize, ruzakomeza gutera imbere.’’
"Uko dukomeza kwaguka ni nako isoko ryazo ryiyongera. Ni iby’ingenzi cyane ku iyaguka ry’ubucuruzi bwazo, mu gihe tugitumiza imbuto zazo mu bindi bihugu. Ni ingenzi ko nka guverinoma yashyirwaho uburyo bw’ubushakashatsi bwazatuma twibonera imbuto zacu.”
Imibare ya NAEB ku bijyanye n’ubuhinzi bw’indabo mu Rwanda igaragaza ko uduti tw’indabo z’amaroza miliyoni zirenga 23, hamwe n’utw’indabo z’impeshyi miliyoni zirenga umunani twoherejwe hanze y’u Rwanda mu 2022-2023, twinjiza miliyoni 4,5$. Ni mu gihe kandi 98% by’izi ndabo zose zajyanwaga mu Buholandi, n’andi masoko ari kwaguka mu bihugu bya Australia n’u Bwongereza.
Ibigo Nyarwanda byishimiye ubumenyi byahakuye
Abanyarwanda bahagarariye ibigo by’ubucuruzi bitandukanye bihinga bikanacuruza indabo nka Duhamic-Adri, Bright Harvest n’abandi bagaragaje ko hari icyo bungukiye mu kuryitabira.
Umuyobiozi Mukuru wa Bright Harvest, Karemera Annonciathe, yagaragaje ko ari ubwa mbere yari yitabiriye iri murikagurisha ariko ko rimusigiye byinshi birimo no kubona ubwoko bushya bw’indabo zahingwa mu Rwanda.
Ati “Nibwo bwa mbere narinje muri iki gikorwa, byanshimishije kuko nasanze indabo ari ishoramari rikomeye cyane ahubwo nsanga twebwe hari indabo nyinshi tubura kandi ziri ku isoko mpuzamahanga. Ibyo byankanguye ko hari andi moko y’indabo dukeneye gukora natwe mu Rwanda.”
Ugeziwe Janvier uhagarariye Duhamic-Adri, yishimiye cyane uko bari kumurika indabo zihingwa ku butaka bw’u Rwanda mu Buholande aho bajyanye ubwoko burenga 18 kandi abaguzi bakaba babonetse ari benshi.
Ati “Mu kanya narindi kubara ndeba, abakiliya tubona, ni hafi abantu 50 buri saha bari gusura aho turi gukorera. Natwe icyo dushaka ni uko tubona abaguzi bazajya bagura indabo ziturutse mu Rwanda natwe dufashe abahinzi tubafashe kongera umusaruro.”
Yagaragaje ko hakenewe kongerwa sosiyete zohereza indabo mu mahanga kuko zikiri nkeya no gukemura imbogamizi zijyanye no kubona imbuto kuko usanga inyinshi zitumizwa mu mahanga.
Imibare igaragaza ko ubuhinzi bw’indabo bwinjiza amafaranga menshi mu gihugu kuko mu myaka itanu ishize bwinjije asaga 6.853.000$.
Ubuhinzi bw’indabo, imbuto n’imboga bwinjirije u Rwanda asaga miliyoni 42,862,494 $ mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/22 mu gihe indabo zonyine zinjije 6,854,822 $
Gusa indabo zoherejwe mu mahanga zagabanyutseho 13.32% ugereranyije n’umwaka wabanje kubera intambara y’u Burusiya na Ukraine.
Amafoto y'umunsi wa mbere



























Amafoto y'Umunsi wa Kabiri























Ibitekerezo 0