Abanyarwanda n’inshuti zabo baba mu Buyapani ku bufatanye n’Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, bibutse ku nshuro y 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gikorwa cyabaye tariki ya 15 n’iya 17 Kamena 2024.
Iki gikorwa cyabereye mu mijyi ibiri, uwa Osaka ku wa 15 Kamena n’uwa Nagasaki ku wa 17 Kamena 2024, ntabwo cyagarutse gusa ku mateka mabi yaranze u Rwanda ahubwo wanabaye umwanya wo gushishikariza urubyiruko kureba ejo hazaza no gushyira imbaraga mu kubungabunga amahoro n’umutekano.
Muri Osaka iki gikorwa cyabereye mu ishuri ryisumbuye rya Osaka Meisei Gakuen Junior and Senior, kitabirwa n’abanyeshuri, Abanyarwanda n’inshuti zabo bagera kuri 70 batuye mu mijyi ya Osaka na Kobe.
Naho muri Nagasaki cyabereye muri Nagasaki Atomic Bomb Museum, cyitabirwa n’abagera kuri 200, barimo Abanyarwanda biganjemo abanyeshuri n’inshuti z’u Rwanda zihatuye
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Mukasine Marie Claire, yasabye urubyiruko kurangwa no kubaha, ubunyangamugayo no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo rugakora cyane rukiteza imbere.
Ati “Twabonye uruhare urubyiruko rwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byateje ingaruka mbi, bayobowe n’ababaruta ndetse babashuka, ababyeyi babo, uru rubyiruko muri rusange rwagize uruhare mu kwiyongera no gukwirakwiza ibikorwa by’ubwicanyi mu minsi 100 gusa muri rubanda.”
Yanagarutse ku mateka yaranze u Rwanda ko afite aho ahuriye n’ibyabaye mu Buyapani ubwo haterwaga ibasasu bya kirimbuzi muri Nagasaki byahitanye abatari bake ndetse bigasiga ingaruka zikomeye, nk’uko na Jenoside yakorewe Abatutsi nayo yasize ibikomere.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ni rumwe mu nzibutso nyinshi ziri mu Rwanda, ahibukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe mu Buyapani hari Nagasaki Peace Park na Nagasaki Atomic Bomb Museum, aho bibukira abishwe n’ibyo bisasu bya kirimbuzi.
Ati “Izi nzibutso zifasha mu kwigisha urubyiruko amateka ashaririye ibihugu byabo byanyuzemo ndetse no kurutoza umuco w’amahoro n’ubwiyunge.”
Yasabye abanyeshuri bari bateraniye aho n’urubyiruko muri rusange kurwanyiriza kure ko amateka mabi yazisubiramo ahubwo ko bakwiye kurangwa n’ubumuntu.
Marie Louise Towaru, Umunyarwanda umaze imyaka 30 atuye mu mujyi wa Fukushima, akaba n’Umuyobozi wa NPO Think about Education in Rwanda, yavuze ko “Nahoze nizera ko Nagasaki n’u Rwanda bizigiranaho. Nshimishijwe n’uko tubashije kugira iki gikorwa cyo kwibuka.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!