Umuhango wo gushyikiriza urwo rwandiko rwe kuri Perezida wa Repubulika ya Tchèque, uteganyijwe mu minsi iri imbere.

Muri icyo gikorwa cyo gushyikiriza kopi y’urwo rwandiko Ambasaderi mushya yagaragaje ubushake bwa Guverinoma y’u Rwanda mu gushimangira no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Nyuma y’igikorwa cyo gushyikiriza kopi y’urwo rwandiko rwe, Dr. Masozera kandi yahuye na Vaclav Prasil, Umuyobozi ushinzwe Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, baganira ku ngingo zitandukanye mu rwego rwo guteza imbere ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Prasil yavuze ko Guverinoma ya Tchèque yishimiye uburyo ubutwererane hagati y’ibihugu byombi ugenda urushaho gutera imbere, anizeza ubushake bwa Guverinoma ya Tchèque mu kurushaho kubwagura.

Abo bayobozi bombi bavuze ko bishimiye icyemezo cy’u Rwanda cyo gufungura Ambasade yayo muri Tchèque, banizeza Ambasaderi ubufatanye busesuye mu gusohoza inshingano ze.

Ubwo Dr Masozera yashyikirizaga Dr. Marketa Sarbochova kopi y'impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Tchèque
Ubwo Dr Masozera yashyikirizaga Dr. Marketa Sarbochova kopi y'impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Tchèque
Dr. Masozera yahuye na Vaclav Prasil, Umuyobozi ushinzwe Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Tchèque
Dr. Masozera yahuye na Vaclav Prasil, Umuyobozi ushinzwe Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Tchèque

[email protected]