Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko Umunsi w’Umuganura ari isoko y’ubumwe bw’Abanyarwanda kuva kera abakoloni bataragera mu gihugu.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023, mu mujyi wa Wassenaar, aho wabereye mu rugo rwa Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.
Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye, biga cyangwa bakorera mu Buholandi bari babukereye mu kwihiziza Umuganura, ku nsanganyamatsiko igira iti “ Umuganura isoko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo kudaheranwa”.
Umuganura uyu mwaka watangiye kwizihizwa ku rwego rw’igihugu ku wa 4 Kanama mu 2023, ariko Abanyarwanda batuye mu mahanga bafatanyije na za Ambasade zo mu bihugu batuyemo, batangiye kuwizihiza guhera muri Kanama.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yabanje gushimira mugenzi we Ambasaderi w’igihugu cy’u Burundi, Nkurunziza Gamaliel n’itsinda yari ayoboye uko baje kwifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kwizihiza hamwe iki gikorwa cy’Umuganura.
Claude Ndabarasa uyobora Diaspora nyarwanda mu gihugu cy’u Buholandi yashimiye Amb. Olivier Nduhungirehe n’umuryango we kuba babemereye kuza gusangira Umuganura mu rugo rwabo, kandi ashimira ubufatanye buri hagati ya Ambasade n’umuryango nyarwanda muri iki gihugu cy’u Buholandi, aha ikaze buri wese.
Ni umuhango wayobowe na Innocent Iradukunda umwe mu bagize Umuryango nyarwanda mu Buholandi.
Amb. Nduhungirehe yanashimiye cyane Abanyarwanda bazanye abana ku bwinshi kugira ngo baganurire hamwe, anashimishwa no kubona urubyiruko ari rwo rwari muri benshi mu bitabiriye.
Amb. Nduhungirehe yasobanuye icyo bivuze kwizihiza uyu munsi, agaragaza ko ari umuco w’abanyarwanda kuva kera.
Ati “Ni umunsi wahozeho mu mateka y’u Rwaranda, ijambo Umuganura rikomoka ku inshinga ‘Kuganura’ rivuga igikorwa cyo kwishimira no gusangira umusaruro weze. Umuganura kandi wizihizwaga ku mwero w’Amasaka maze Abanyarwanda bagashimira Imana uburumbuke bw’imyaka n’amatungo yabahaye”.
Yavuze ko ari umuhango wari ufite agaciro gakomeye mu miryango y’abanyarwanda, ukaba ishingiro ry’ubumwe bwabo.
Ati “Mu miryango y’abanyarwanda nabo baraganuzaga, umuturanyi akamenya undi, inshuti zikaganuzanya, nta vangura iryo ariryo ryose. Bivuze ko umuganura wari ishingiro ry’ubumwe bw’abanyarwanda.”
Yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, agaragaza ko kuba abantu bavuye mu bihe by’icyorezo cya Covid-19 n’ibiza byashegeshe ibice bitandukanye by’u Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka hari icyo bisobanuye.
Ati “Umuganura w’uyu mwaka rero wari umwanya mwiza wo kuganuza abagizweho n’ingaruka n’ibyo biza kuko gusangira akabisi n’agahiye biri mu muco nyarwanda, tukaganuza abarumbije bityo tukarushaho kunga ubumwe no kudaheranwa n’amage. Mboneyeho umwanya wo kubashimira mwebwe abagize umuryango nyarwanda mu Buholandi ku nkunga mwakusanyije mukayigenera abagizweho ingaruko nibyo biza.”
Muri iki gikorwa cyo kwizihiza Umuganura, abana bahawe amata, nka kimwe mu byerekana umuco wo gusangira, abakuru n’abato basangira amafunguro n’ibinyobwa byari byabateguriwe, bacinya akadiho, barasabana kugeza mu masaha akuze y’ijoro.
Abitabiriye iki gikorwa bashimiye Ambasaderi Nduhungirehe wabatumiye mu rugo atuyemo bagasabana, bavuga ko ari icyerekana ko bisanga kuri ambasade.
Amb. Olivier Nduhungirehe; Amb. Sebera Michel Minega; Claude Ndabarasa uyobora Umuryango Nyarwanda mu Buholandi na Innocent Iradukunda umwe mu bayobozi ba Diaspora Nyarwanda mu Buholandi, ubwo binjiraga bagiye kwakira abashyitsiUrwagwa rw'i Rwanda rwasogongeweAmb. Michel Sebera Minega n'umugore we ubwo bari bageze ahabera uyu muhango w'umuganuraAmb. Olivier Nduhungirehe na Amb. Nkurunziza Gamaliel uhagarariye u Burundi mu Buholandi baha abana amataNi igikorwa kitabiriwe n'imiryango y'abanyarwanda n'inshuti zabo batuye mu bice bitandukanye by'u BuholandiUrubyiruko rwishimiye kwitabira uyu munsi w'UmuganuraAmb. Nduhungirehe yashimiye cyane Abanyarwanda bazanye abana ku bwinshi kugirango baganurire hamwe, anashimishwa no kubona urubyiruko ari rwo rwari muri benshi mu bitabiriyeAmb. Nduhungirehe yashimiye cyane Abanyarwanda bazanye abana ku bwinshi kugira ngo baganurire hamweAmb Nkurunziza yanyuzwe n'ibi birori by'UmuganuraUrubyiruko rw'u Rwanda rwiga mu Buholandi rwari rwitabiriyeAmb. Michel Sebera Minega aramukanya na Amb. Nkurunziza Gamaliel uhagarariye u Burundi mu gihugu cy'u BuholandiInnocent Iradukunda wayoboye uyu muhango ni umwe mu bayobozi b'Umuryango nyarwanda mu Buholandi.Byari ibyishimo ku babyeyi bitabiriye iki gukorwa cy'ubusabane no kuganura bya KinyarwandaUrubyiruko rwiganjemo abanyeshuri b'abanyarwanda biga muri kaminuza zitandukanye mu BuholandiUmugore wa Amb. Nkurunziza GamalielIngabire Virginie, Umugore wa Amb. Olivier NduhungireheSafari Christine, uyobora Ibuka-Hollande ni umwe mu bitabiriye iki gikorwaStany Muhizi, Umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Burundi mu Buholandi aganira na Amb. NduhungireheBasangiye bishimye nka kimwe mu biranga umunsi w'UmuganuraAbanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bari bitabiriye uyu muhangoWabaye umwanya wo guhuza urugwiro ku bitabiriye uyu muganuraAmbasaderi Nduhungirehe aha ikaze abitabiriye UmuganuraAbitabiriye babonye umwanya wo kuganiraAmbasaderi Nduhungirehe asangira icyo kunywa n'abitabiriyeInshuti z'u Rwanda zari zishimiye kwitabira UmuganuraUbwo abashyitsi binjiraga mu rugo rwa Ambasaderi Nduhungirehe aho uyu muhango wabereyeAmbasaderi Nduhungirehe yashimye uburyo urubyiruko rwitabiriye kwizihiza Umuganura ku bwinshiByari akanyamuneza kwakirwa mu rugo rwa ambasaderi NduhungireheClaude Ndabarasa uyobora Diaspora nyarwanda mu gihugu cy’u Buholandi yashimiye Amb. Olivier Nduhungirehe n’umuryango we kuba babemereye kuza gusangira Umuganura mu rugo rwabo, kandi ashimira ubufatanye buri hagati ya Ambasade n’umuryango nyarwanda muri iki gihugu cy’u BuholandiAmb. Olivier Nduhungirehe n'umugore we, Ibumoso hari Amb. Nkurunziza Gamaliel uhagarariye u Burundi mu gihugu cy'uBuholandi n'umugore weAmb. Olivier Nduhungirehe n'umugore we; Amb. Nkurunziza Gamaliel (ibumoso) uhagarariye u Burundi mu Buholandi n'umugore we; Amb. Sebera Michel Minega n'umugore we; Stany Muhizi, Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y'u Burundi; Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, Jean Hugues Mukama, Claude Ndabarasa n'umugore we uyobora Umuryango Nyarwanda mu Buholandi na Innocent Iradukunda wo muri Diaspora Nyarwanda mu BuholandiAmafunguro yiganjemo aya Kinyarwanda yari yateguweAmafunguro yatetswe kinyarwandaAmb. Nduhungirehe, aha abana AmataAbana bahawe amataAbitabiriye bishimiye amafunguro ya KinyarwandaAbitabiriye bacinye akadiho, bishimira ibyagezweho
Ibitekerezo 0