Ibi bwabitangaje ku wa 14 Nzeri 2023 mu Ihuriro ry’Abashoramari ryateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu bihugu by’u Burayi bw’Amajyaruguru, Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Finland, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), I&M Bank, Finnpartnership na Hills Connect.

Ni ihuriro ryakorewemo ibikorwa bitandukanye aho nka I&M Bank (Rwanda) Plc ifatanyije n’Ikigo gitanga serivisi z’imari zo kubika, kohereza, kwakira amafaranga no kubona inguzanyo y’igihe gito cya SPENN, yatangije uburyo bwo kohereza no kwakira amafaranga ku Banyarwanda batuye mu Burayi bw’Amajyaruguru.

Muri iryo huriro kandi u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ibigo bitandukanye agamije ubufatanye mu kwigisha abarimu n’abanyeshuri b’Abanyarwanda mu kuzamura ireme ry’uburezi cyane cyane mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro (Polytechnics).

Kuri iyi nshuro Block Solutions igiye gutangiza ibikorwa mu Rwanda ikora ibikoresho by’ubwubatsi yifashishije imyanda yo muri pulasitiki bikozwe, bigasimbuzwa amatafari.

Abantu nka babiri kubaka inzu bifashishije ibi bikoresho, bashobora kuyuzuza mu gihe kitarenze amasaha umunani. Iyi nzu kandi ishobora gusenywa nyirayo akayubaka ahandi ashaka na bwo yifashishije bya bikoresho bya mbere.

Umuyobozi Mukuru wa Block Solutions, Marcus Silfverberg, ati “Mu bihe bya vuba turateganya gufungura uruganda i Kigali, aho tuzajya dutunganya ibyo bikoresho (Blocks) twifashisha mu bwubatsi. Tuzabanza guhugura abantu ku bijyanye n’uko ibyo bikoresho bikorwa, hanyuma dutangire kubitunganya.”

Yavuze ko impamvu bahisemo u Rwanda nka hamwe mu hantu bakomereza ibikorwa byabo, zishingiye ku buryo igihugu kiyobowe, uburyo umutekano w’abantu n’ibyabo wibandwaho cyane n’ibindi.

Ati “Ni igihugu gitekanye mu buryo bw’umwihariko. Nta ruswa iharangwa. Imikoranire yacu n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, yoroheje ibintu byose aho kwandikisha ikigo byari byoroshye cyane.”

Yerekanye ko uretse kumenyekanisha ibyo bakora, bitabiriye iyi nama ku mpamvu zirimo no gusobanurira Isi icyo ibigo by’abanyamahanga byakorera mu Rwanda. Ati “Ni n’uburyo bwo kwereka ibigo ko bigomba kuza bigashora imari mu Rwanda.”

Mu bayobozi bari bitabiriye iryo huriro harimo n’uwa SPENN, Jens Glaso, wavuze ko impamvu yatangije iki kigo muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda, kwari ukugira ngo serivisi z’imari zigere kuri bose cyane cyane muri Afurika, aho kuri ubu abaturage b’uyu mugabane bagera kuri 70% batagira konti kuri banki.

Ati "Binyuze muri SPENN abaturage bashobora kubitsa kubikuza n’ibindi. Ni ibintu by’ingirakamaro no mu banki kuko banki iba ishobora gukoresha ayo mafaranga avuye mu baturage bo mu bihugu bitandukanye. Niba abagera kuri 40% ari bo bafite konti muri banki gusa urumva ko hari aho banki zitagera."

Glaso yagaragaje ko ibyo bibazo ari byo SPENN ifasha gukemura kuko izo banki zikorana na SPENN zishobora kwifashishwa ayo mafaranga aba yabikijwe n’abakiliya bayo ikayaguriza na yo abakiliya babo, hanyuma bakishyura SPENN amafaranga make, ibifasha abaturage bo mu Rwanda kuyibonera ku buntu.

Ati "Ibi bivuze ko iyo izo banki zimaze kutwishyura natwe duhita dutanga ubu buryo ku baturage bo mu Rwanda ku buntu. SPENN ntibafasha gusa kohereza no kwakira amafaranga ku buntu, ahubwo ifasha no kwishyura ibicuruzwa n’ibindi birimo kugurizwa amafaranga."

Yavuze ko SPENN idafasha abantu ku giti cyabo gusa, ahubwo serivisi itanga ari inyungu ku gihugu kuko igira uruhare muri politiki yo kugeza ku baturage serivisi z’imari, by’umwihariko bakazibona hifashishijwe ikoranabuhanga.

SPENN yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2018 aho iki kigo gikorana na I&M Bank gitanga inguzanyo kuva ku bihumbi 15 Frw kugera ku 500 Frw.

Muri Werurwe 2023 SPENN yatangaje ko mu mezi 12 yari ashize yari imaze gutanga miliyari 3.5 Frw ku baturage batandukanye ndetse ngo abarenga 50% ni urubyiruko.

Jens Glaso uyobora SPENN, yavuze ko impamvu yatangije iki kigo mu Rwanda kwari ukugira ngo serivisi z’imari zigere kuri bose cyane cyane muri Afurika
Jens Glaso uyobora SPENN, yavuze ko impamvu yatangije iki kigo mu Rwanda kwari ukugira ngo serivisi z’imari zigere kuri bose cyane cyane muri Afurika
Umuyobozi Mukuru wa Block Solutions, Marcus Silfverberg yavuze ko bateganya gufungura uruganda i Kigali mu bihe bya vuba
Umuyobozi Mukuru wa Block Solutions, Marcus Silfverberg yavuze ko bateganya gufungura uruganda i Kigali mu bihe bya vuba

[email protected]