Ibi biganiro byari bigamije kwibutsa no gukangurira Abanyarwanda baba muri ibyo bihugu uruhare rwabo mu kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge, aho bari mu mahanga.

Abatanze ibiganiro bikije cyane ku mateka yihariye y’itangira ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda no gusubiza agaciro Ubunyarwanda, ubumwe n’ubudaheranwa mu mateka y’u Rwanda, uruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, ibibazo bibangamira ubumwe n’ubwiyunge n’ingamba zo kubikemura.

Hagaragajwe ko nubwo ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge biri ku ntera ishimishije, hakiri inzitizi.

Bagaragaje ko bamwe mu Banyarwanda cyane ababa mu mahanga bagihembera amacakubi n’ingengabitekerezo ya Jenoside bakanishora mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, basabwa kugira uruhare mu kubirwanya.

Uhagarariye Abanyarwanda baba muri Djibouti Nshimiyumuremyi Theobald, yashimangiye ko Abanyarwanda baba muri ibi bihugu bagira uruhare rukomeye mu gufatanya n’abandi mu gushyikira mu bikorwa gahunda zitandukanye z’igihugu

Yijeje kandi ko Abanyarwanda bazakomeza gukora ibishoka byose mu kurwanya icyo ari cyo cyose kibangamira ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda aho batuye.

Ambassaderi w’u Rwanda muri Ethiopie, Maj. Gen (Rtd) Charles Karamba, yibukije ko ari ingenzi kwimakaza no gushimangira intambwe zimaze guterwa hazirikanwa ko ubumwe n’ubwiyunge ari urugendo mu kubaka imibanire myiza hagati y’Abanyarwanda.

Ati “Nyuma ya politiki y’amacakubiri n’ivangura u Rwanda rwanyuzemo, ari nabyo byagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyarwanda basanga ubumwe n’ubwiyunge ari umusingi ukomeye mu kubaka Igihugu kigatera imbere mu mahoro asesuye.”

Yakomeje ati “Abanyarwanda baba muri Ethiopia na Djibouti bagomba kubakira ku bimaze kugerwaho banashishikariza abakiri bato bo mu miryango yabo gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.”

Ambasaderi kandi yabasabye Abanyarwanda gukomeza guhitamo icyerekezo cyo kuba umwe, kwihitiramo “ibitubereye kandi ibyo dukora bikagaragarira abo bikorerwa.”

Abitabiriye iyi gahunda bishimiye ibiganiro bahawe, biyemeza gukomeza gushyigikira gahunda z’igihugu cyane cyane icyerekezo cy’u Rwanda cyo kugera ku bumwe n’ubwiyunge bwuzuye.

Abanyarwanda baba muri Ethiopie na Djibouti bahuriye mu biganiro k’ubumwe n’ubudaheranwa
Abanyarwanda baba muri Ethiopie na Djibouti bahuriye mu biganiro k’ubumwe n’ubudaheranwa

[email protected]