Abanyarwanda bari hirya no hino mu bihugu bitandukanye, aho batuye, bakorera cyangwa biga usanga bagira gahunda zitandukanye zibahuza, muri izo hakabamo no gutarama Kinyarwanda kugira ngo biyibutse umuco w’iwabo banereke inshuti zabo z’iyo ko bafite umuco mwiza.
Ni muri urwo rwego bamwe mu Banyarwanda batuye mu gihugu cya Pologne bishyize hamwe bagashinga itorero ribyina imbyino gakondo ryitwa Icyeza, rigamije gufasha Abanyarwanda baba muri icyo gihugu kuguma ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.
Ku wa 16 Werurwe 2024 ahitwa i Dom Kultury Kadr mu mujyi wa Varsovie muri Pologne, iryo torero ryataramiye Abanyarwanda n’inshuti zabo ku nshuro ya mbere kuva ryashingwa.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof. Shyaka Anastase, wari witabiriye icyo gitaramo, yashimiye cyane Itorero Icyeza ku bwo gukomeza guteza imbere umuco nyarwanda.
Ati “Ni bumwe mu buryo bwiza cyane bwo gukora ubuvugizi bwiza ku gihugu muvukamo kandi no gushyigikira gahunda za Leta zo guha umwanya Ikinyarwanda nk’ururimi no gutoza umuco abakiri bato n’abandi bose, kuko ururimi n’umuco ntibigira umupaka.”
Yabahaye umukoro wo gukomeza iri torero no kuba indashyikirwa mu kubyina neza no guhora baharanira kwesa uwo muhigo.
Uhagarariye Itorero Icyeza, Bwami Arnaud, yashimiye ababateye ingabo mu bitugu bose bakitabira igitaramo cyabo ndetse anashimira na Ambasade y’u Rwanda muri Pologne mu kubaherekeza mu rugendo rwo kubaka iryo torero.










































Ibitekerezo 0