IGIHE

Kwibohora29:Urubyiruko rw’Abanyarwanda biga muri Pologne bashimiwe umusanzu wabo mu kubaka igihugu

0 9-07-2023 - saa 14:36, Karirima A. Ngarambe

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Nyakanga, Abanyarwanda biga muri Pologne basabanye n’inshuti zabo mu kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 29 w’umwihariko ku rubyiruko.

Hari mu gikorwa cy’amarushanwa mu mukino wa Basketball cyiswe KwibohoraTournament, cyahuje amakipe abiri agizwe n’urubyiruko rw’abanyarwanda biga mu Mujyi wa Varsovie n’uwa Poznan.

Iki gikorwa cyahujwe kandi no kwishimira umusanzu uru rubyiruko rwatanze mu kubaka igihugu, binyujijwe mu gukusanya inkunga igenewe gahunda y’Ubwisungane mu Kwivuza, (Mutuelle de sante) igikorwa cyavuye mu mihigo bahize umwaka ushize mu kiganiro bari bagiranye na Amb. Anastase Shyaka.

Ibi byabereye mu murwa mukuru w’iki gihugu Varsovie, mu zu y’imyidagaduro iherereye mu karere ka Ochota, cyitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 300.

Ubusanzwe Umunsi wo Kwibohora wizihizwa ku wa 4 Nyakanga, itariki FPR Inkotanyi yashyize iherezo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikanatangira urugendo rwo kubaka iterambere ry’igihugu ridaheza.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ambasaderi Shyaka yagize ati “Nabibukije ubutumwa Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yahaye Urubyiruko igihe yagezaga ijambo ku Banyarwanda ku Munsi wo Kwizihiza Isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 29.”

“Perezida wacu Paul Kagame yabahaye ubutumwa kandi ndizera ntashidikanya ko mwabwumvise. Mukomeze mukomere ku gukunda z’igihugu, mukomere ku mateka yacu, ndetse muzirikane n’uruhare rukomeye urubyiruko rugomba kugira mu gukomeza gusigasira ibyagzweho.”

Prof Shyaka yakomeje asaba urubyiruko gukomeza kwitabira imyidagaduro itanga buzima bwiza.

Muri iki gikorwa, Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Pologne bwashyikirije Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof. Shyaka Anastase, inkunga ya miliyoni 5 Frw y’umusanzu yakusanyije n’abanyeshuri ngo bashyigikire abaturage batishoboye kubona ubwisungane mu Kwivuza.

Iyi nkunga yakusanyijwe n’urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri biga muri Pologne.

Aba banyeshuri bahize umuhigo mu kwezi kwa kabiri ubwo hizihizwaga Umunsi w’Intwari, biyemeza gushaka ubushobozi bwo kwishyurira mituweli abatishoboye nk’uburyo bwo gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.

Mu butumwa bwabo, biyemeje gukomeza iyi ntambwe yo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu mu buryo ngarukamwaka.

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Pologne, Nyombayire Allan, yasangije abitabiriye ibirori bimwe mu bikorwa bafatanyijemo na Ambasade n’inshuti z’u Rwanda, ashimira ambasade idahwema kubashyigikira.

Yagize ati “Mu mezi make ashize ubwo twizihizaga umunsi w’Intwari twihaye umuhigo imbere ya ambasaderi wacu wo gukusanya inkunga ya miliyoni 5.6 miliyoni frw, none uyu munsi twabashije kwegeraya asaga milioni 5 Frw. Ndashimira buri wese bashyizeho itafari rye, mu bushobozi bucye dufite.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof. Shyaka Anastase, yashimiye abagize uruhare mu guhuza imbaraga bigaragagaza urugero rw’ibishoboka, iyo bashyize hamwe.

Yagize ati “Ndashimira cyane Abanyarwanda mwese mutuye muri iki gihugu na Allan Nyombayire uyoboye umuryango wanyu. Mwihaye umuhigo mwiza ku munsi w’ Intwari, none uyu munsi mu gihe twizihiza Kwibohora kw’igihugu cyacu, muwesheje kuri 88%. Ibi ni iby’agaciro, muzabikomeze".

Ambasaderi Shyaka yamenyesheje kandi Abanyarwanda baba muri Pologne ko hateganyijwe gahunda zinyuranye zigenewe urubyiruko mu guteza imbere umuco Nyarwanda n’ibindi bikorwa bizajya bibahuriza hamwe n’inshuti zabo, anabizeza ko ambasade izakomeza kubaba hafi mu bikorwa byiza byabo nk’ibi.

Mu rwego rwo gushyigikira urubyiruko Ambasade yateguye amarushanwa yo Kwibohora29, yakinwemo umukino wa Basketball aho Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Poznań batsinze abo mu wa Varsovie.

Muri Pologne habarizwa abanyeshuri b’Abanyarwanda bagera ku 1500.Usibye kwitwara neza mu masomo, ntibanibagirwa ko mu bushobozi buke bafite bagomba gushyigikira igihugu cyabibarutse mu ngeri zitandukanye.

Ambasaderi Shyaka yasabye abakinnyi b’abanyarwanda bakina Basketball ku rwego rw’igihugu muri Pologne barimo Benjamin Ngarambe na Adolin Mugasa Ndashimye, gukomeza gutera imbere no gufasha bagenzi babo kuzagera kuri urwo rwego ejo hazaza.

Ambasaderi Shyaka yashimiye urwo rubyiruko rwahiguye umuhigo rwari rwihaye
Byari ibyishimo kuri uru rubyiruko rw'u Rwanda ruba muri Pologne
Urubyiruko rw'u Rwanda ruba muri Pologne rwiyemeje gukomeza gufasha mu iterambere ry'igihugu cyabo
Urubyiruko rw'abanyarwanda ruba muri Pologne rwatanze inkunga ya miliyoni 5 Frw azishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye
Ambasaderi Shyaka yashimiye Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Pologne, Nyombayire Allan
Ambasaderi Shyaka ashimira urubyiruko rwahize urundi
Habaye imikino itandukanye igamije gusigasira ubuzima bw'urubyiruko rw'u Rwanda

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza