{U Rwanda n’Abanyarwanda ntabwo bagiye barangwa gusa n’amateka meza kandi ashimishije, kuko mu bihe byashize ariko bitari kure igihugu cy’u Rwanda cyatembye imivu y’amaraso y’abana barwo! Igihugu cy’u Rwanda n’Abanyarwanda barahungabanye bikomeye cyane, ariko ntibaheranwa n’ishavu n’agahinda ahubwo bahagurukana imbaraga n’ubutwari babohora igihugu hanyuma bagishyira ku murongo wo kwiyubaka gifite umusingi uhamye.}
Imyaka 20 irashize Umuryango wa RPF Inkotanyi n’Ingabo zayo (RPA) barangije urugamba rwo kubohora igihugu. Abanyarwanda ubu barishimira ko bakijijwe ubutegetsi bubi. Ubutegetsi bubi nibwo bwatumye mu Rwanda haba amacakubiri, akarengane, ihezwa n’icibwa rya bamwe, ubwicanyi bunyuranye bwagiye buhitana benshi mu bana b’u Rwanda kugeza kuri jenoside ya 1994 yahitanye Abatutsi barenga miliyoni kandi igasenya igihugu muri rusange ku buryo bukomeye.
Nyuma y’intambara yo kubohora igihugu na Jenoside yakorewe Abatutsi, tutibagiwe ibibazo byinshi bikomeye kandi binyuranye byakurikiyeho, iyo abayobozi bashya b’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange bataza gufata umurongo mwiza bagamije kwerekezamo u Rwanda ku buryo bw’imiyoborere n’imibereho, ubu ntabwo u Rwanda ruba ruhagaze rwemye nk’uko rumeze ubu!
Muri rusange, twavuga ko mu buzima abantu ku giti cyabo, cyangwa se ibihugu, bashobora kuba cyangwa guca mu bihe byiza cyangwa se bibi. Iyo ibintu bimeze neza cyangwa bigenda neza abantu bifuza ko byaramba naho byaba bimeze nabi bagashaka kubivamo vuba.
Tutiriwe tujya mu mateka y’u Rwanda ya kera cyane (mbere y’uko u Rwanda ruyoborwa n’Abakoloni cyangwa abo bakoreshaga) ahubwo tugafatira no ku ya vuba, turabona ko n’iyo Abanyarwanda bagize ibyago cyangwa se ibihe by’amage badacika intege, ahubwo bareba uko babyikuramo vuba bashingiye mbere na mbere ku mbaraga zabo bwite kandi bakora cyane kugira ngo barebe ko bakwirinda kongera kugwa mu kaga nk’ako baciyemo. Muri macye, bagasesengura neza amakuba banyuzemo kandi bagakuramo amasomo meza bashobora kubakiraho ku buryo buzaramba.
Kwiyumanganya, kudacika intege n’ubutwari ni bimwe mu biranga Abanyarwanda mu muco karande wabo no mu mibereho yabo. Kuva kera na kare, kwitangira igihugu cyabo no kwanga ko hari uwabakandagira cyangwa uwabasuzugura nabyo biri mu by’ingenzi batahwemye kugaragaza mu bihe binyuranye. Na n’ubu kandi turahamya ko ariko bikimeze, ntawe ugomba kwibwira ko yatera u Rwanda n’Abanyarwanda ubwoba mu gihugu cyabo, uko yaba ameze kose cyangwa icyo yaba yitwaje cyose!
Iyo ibintu bimeze neza abantu barishima, ariko ntabwo bagomba kwirara ngo bibwire ko byanze bikunze ari ko bigomba guhora (ubuzima bwo kuri iyi si n’imibanire y’abantu bifite uko biteye), cyangwa ngo bakeke ko kuba ibintu bigenda neza ari ibintu byikora. Burya ibyiza tubona kandi twishimira, wenda tutabigizemo n’uruhare rufatika, biba bifite ababikoreye, n’iyo rimwe na rimwe, baba batagaragara cyangwa ngo bamenyekane cyane. Ni ukuvuga rero ko n’iyo ibintu bimeze neza abantu batagomba kwirara ahubwo bagomba guhora bafata ingamba zihamye kandi bagakora kugira ngo ibihe barimo cyangwa bazabamo bizashobore gukomeza kuba byiza.
Iyo ibintu bitagenda neza nabwo, abantu bagomba gusuzuma impamvu bimeze gutyo kandi bagakora uko bashoboye kugira ngo bihinduke bijye mu nzira nziza ishimishije kandi ibanogeye. Iyo hari ibitagenda neza buriya nabwo ni ukuvuga ko haba hari icyabiteye cyangwa abatumye bimera gutyo!
Nk’uko twatangiye tubivuga, umuntu yakwemeza ko u Rwanda n’Abanyarwanda nta bindi bihe bibi cyane bazanyuramo birenze ibyo bagize igihe habaga jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994 (hamwe n’ibindi bihe bibi binyuranye byayibanjirije). Icyo gihe amahanga yatereranye u Rwanda cyangwa atera inkunga abicaga kandi bagasenya! Nta wundi wahagaritse ayo marorerwa atavugwa uretse abandi Banyarwanda ubwabo. Gusubiza igihugu mu murongo mwiza kandi uboneye, kugisanasana no kugiteza imbere byakozwe kandi bikorwa, mbere na mbere, n’Abanyarwanda ubwabo bashyize hamwe kandi bunze ubumwe. Uko u Rwanda ruhagaze ubu, ugereranije n’ibihe bishize, byongerera agaciro Abanyarwanda kandi bikabatera ishema (ndetse bigatangaza cyane bamwe mu banyamahanga, hakaba n’abo bidashimisha na gato), kandi bigatera icyizere gikomeye cy’ejo hazaza heza ku Banyarwanda.
Abanyarwanda barabizi neza, kandi barabibonye, ko nta kindi gihugu cy’amahanga cyangwa abandi bantu b’ahandi bashobora kwita ku nyungu z’u Rwanda no kuruteza imbere uretse Abanyarwanda ubwabo. Kuri iyi si buri gihugu kirengera mbere ya byose inyungu zacyo; ni ukuvuga, mu yandi magambo inyungu z’abaturage bacyo. Ubutegetsi cyangwa abategetsi batarengera cyangwa batita kubo bayobora twavuga ko baba ari nk’abacancuro!
Nubwo ibihugu bitandukanye byo kw’isi bigirana umubano n’ubucuti, ku buryo bunyuranye, ariko buri gihugu ku ruhande rwacyo icyo gishyira imbere ni inyungu, zitaziguye cyangwa ziziguye, kiba kigamije kubikuramo! Ubwo u Rwanda n’Abanyarwanda ubu bafite ubuyobozi bubifuriza kandi bukabashakira icyiza nibakore cyane, birinde kandi bamagane icyashaka kongera kubatandukanya cyose, kugira ngo bakomeze biyubake kandi batere imbere ku buryo buhamye, bityo barusheho no gukomeza kugena ubwabo uko bifuza ko ejo habo hazaza hazaba hameze. Dushimangire ukwibohoro twiyubaka kandi twubaka u Rwanda.





Ibitekerezo 0