Iminota 45 ibanza y’uyu mukino wabereye i Garoua yaranzwe no gusatirana ku mpande zombi, ariko nta buryo bukomeye bugana mu izamu bwabonetse.
Igitego cyabonetse nyuma y’iminota ibiri amakipe yombi avuye kuruhuka ubwo Kapiteni wa Tunisie, Youssef Msakni, yacengaga abakinnyi babiri ba Nigeria agatera ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Maduka Okoye ntiyabasha kurihagarika.
Alex Iwobi wari umaze iminota ine asimbuye ku ruhande rwa Nigeria, yahawe ikarita itukura nyuma yo gukandagira Msakni ku munota wa 65. Umusifuzi yari yabanje kumuha ikarita y’umuhondo, ariko nyuma yo kwifashisha amashusho ya VAR atanga ikarita itukura.
Tunisie yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri ku ishoti ryatewe na Naim Sliti ku munota wa 74, ariko Nigeria itabarwa n’umunyezamu Maduka Okoye wirambuye agashyira umupira muri koruneri.
Mu minota ya nyuma, Nigeria yananiwe kwishyura ku buryo Umar Sadiq yabonye ndetse n’ubwa Moses Simon bwasubijwe inyuma n’umunyezamu Bechir Ben Said.
Muri ¼, Tunisia yatwaye CAN 2004 izahura na Burkina Faso mu mukino uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Mutarama 2022.
Undi mukino wa 1/8 wabaye ku Cyumweru, wasize Burkina Faso igeze muri ¼ nyuma yo gusezerera Gabon kuri penaliti aho hitabajwe iminota 30 y’inyongera na yo ikarangira ari igitego 1-1.
Burkina Faso yari yahushije penaliti yatewe na Kapiteni wayo, Bertrand Traoré ku munota wa 18, yafunguye amazamu nyuma y’iminota 10 ku gitego cyinjijwe n’uyu mukinnyi.
Gabon yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga ubwo Sidney Obissa yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 67, yishyuye ku munota wa mbere mu y’inyongera isanzwe ku gitego cyitsinzwe na Adama Guira.
Nyuma yo gukomeza kunganya igitego 1-1 kugeza ku munota wa 120, hatewe penaliti, Burkina Faso itsinda Gabon 7-6.
Kuri uyu wa Mbere hateganyijwe indi mikino ibiri ya 1/8 aho Guinée ikina na Gambie i Bafoussam guhera saa Kumi n’ebyiri naho Cameroun ikisobanura n’Ibirwa bya Comores kuri Stade Olembe i Yaoundé guhera saa Tatu z’ijoro.















Ibitekerezo 0