Basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi banasobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi Mukuru wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir, yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ari umwanya wo kurinda amateka y’ahahise no kwigisha urubyiruko kutazayasubira.
Yagize ati “Urwibutso ni ahantu h’icyubahiro harinda ukuri ku mateka yacu, hakanigisha ab’ejo hazaza uko hakwirindwa ko ayo mateka yasubira ukundi.”
Abakozi ba Winner Rwanda biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera no kwimakaza umuco w’amahoro no kunga ubumwe.
Muri icyo gikorwa cyo kwibuka kandi ubuyobozi bwa Winner Rwanda bwageneye inkunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yo kurushyigikira mu bikorwa bitandukanye.








Ibitekerezo 0