Ku wa 1 Ukwakira 2026, Minisitiri ushinzwe umutekano mu Burundi, Léonidas Ndaruzaniye, yavuze ko iki cyemezo kireba Abanye-Congo ndetse n’abanyamahanga barimo abakozi b’imiryango mpuzamahanga bakorera mu bice bigenzurwa na AFC/M23.

Yabivugiye mu nama yagiranye n’abapolisi i Bujumbura, asobanura ko iki cyemezo kizashyirwa mu bikorwa hashingiwe ku makuru agaragara ku byangombwa by’abagenzi.

Iki cyemezo kije mu gihe AFC/M23 ikomeje kugenzura ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC, birimo imijyi ya Goma na Bukavu.

AFC/M23 yafashe ibice byinshi ibikuyemo ingabo za RDC, iz'u Burundi n'imitwe ya Wazalendo; ibituma ibihugu byombi bibabazwa n'uko iri huriro rikibigenzura.

Amakuru avuga ko iki cyemezo gishingiye ku busabe bwa Leta ya RDC, bugamije kugabanya ubushobozi bwa AFC/M23 ariko ku rundi ruhande, bamwe babona ko abo kizagiraho ingaruka nyinshi ari abaturage, abacuruzi n’abakozi bo mu nzego z’ubutabazi.

Minisitiri Ndaruzaniye yavuze ko abantu bose bava mu bice bigenzurwa na AFC/M23, n'iyo baba bakorera imiryango mpuzamahanga, batazakandagira mu Burundi
Minisitiri Ndaruzaniye yavuze ko abantu bose bava mu bice bigenzurwa na AFC/M23, n'iyo baba bakorera imiryango mpuzamahanga, batazakandagira mu Burundi