Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, ku wa 3 Ugushyingo 2026.

Yaganiraga ku gitaramo cye kizabera muri Kigali Convention Center ku wa 7 Ugushyingo 2026, aho azamurika mu buryo bushya umukino yise ‘Carte d’Identité’.

Ni mu gihe hashize iminsi bamwe mu banyarwenya bo mu Rwanda banengwa kubera gutera urwenya basesereza abitabiriye ibitaramo byabo mu bihe bitandukanye, ku buryo hari abatarwakiriye neza.

Ubwo yabazwaga uko abona iki kibazo, Atome yagaragaje ko nta muntu utanga icyo adafite, ashimangira ko iyi myitwarire ikwiye gucika, cyane ko abo bantu baba bitabiriye ibitaramo bishyuye amafaranga yabo, bityo bakaba bakwiye kubahwa.

Ati “Ni ubuswa, ntibabitwerere Ikinyarwanda. Ntibabitwerere n’ingirwabupfura. Ariko umuntu atanga ibyo afite. Sinababuza kugira uwo bavugaho, ariko kwibasira undi ni ibindi bindi. Bakwiye kugira nyirantarengwa, hari ibintu bitavugwa umuntu yishyuye aye rwose.”

Yakomeje agaragaza ko abantu bishyura amafaranga kugira ngo bitabire ibitaramo bakwiye kubahwa, kandi abanyarwenya bakamenya aho urwenya rukwiye kugarukira.

Ati “Twitoze tumenye ibyacu. Ikinyarwanda, bashyenga bate, batarama bate? Tumenye ibivugwa n’ibitavugwa.”

Uyu mugabo waminuje mu bijyanye na sinema mu Bubiligi, yavuze ko aya magambo agamije gucyaha abanyarwenya bagaragayeho iyi myitwarire. 

Yongeyeho ko hari benshi yagiye abiganiriza mu buryo bwihariye, nk’umukuru wabo, bityo ko nta muntu ukwiye kubifata nabi.

Ati “Ni ukuri ntacyo mpfa na bo, ndabakunda kandi benshi twagiye dusangira ibyo nanjye nahawe kugira ngo twese tugire aho twigeza. Murakoze, kandi ndabatumye mwese.”

Ku rundi ruhande, uyu mukinnyi wa sinema yagarutse ku gitaramo cye azakiniramo umukino ‘Carte d’Identité’ gitegerejwe muri Kigali Convention Center, ku mugoroba wo ku wa 7 Ugushyingo 2026. Kizibanda ku kwigisha amateka y’u Rwanda, cyane cyane abakiri bato.

Atome yavuze ko, ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi hari abanyeshuri bagera kuri 150 bamaze kwibikaho amatike.

Atome agioye gukina umukino we ‘Carte d’Identité’
Atome yanenze abanyarwenya bibasira abafana babo