Yabigarutseho ku wa 18 Ukwakira 2026, mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu, cyagarukaga ku bishobora gukurikira ishingwa ry’umutwe wa FRN, ryabaye ku wa 12 Ukwakira 2026.
FRN ni umutwe uyobowe na Joseph Kabila, wabaye Perezida wa RDC mu gihe cy’imyaka 18. Uyu mutwe urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, ukaba warasimbuye AFC/M23.
Senateri Uwizeyimana yavuze ko imyitwarire ya Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, wanze igihe kirekire kugirana ibiganiro na AFC/M23 avuga ko ari inyeshyamba, ariko akaza kubyemera nyuma yo kubona ko imurusha imbaraga, isa n’iyaranze ubutegetsi bwa Habyarimana mu Rwanda.
Ati “Habyarimana yigiraga ndigabo hano, Inkotanyi zikaza zagera mu Rukomo ati noneho kuganira twabyemeye, akayamanika. Iyo umuntu akurusha imbaraga za gisirikare, ibyo wanga kumuhereza arabyiha ku mbaraga. Na Tshisekedi baramubwiraga bati aba bantu barakurusha imbaraga, emera uganire na bo.”
Uwizeyimana yagaragaje ko imwe mu ngingo zishobora guteza ibibazo ubutegetsi bwa Kinshasa ari iya 64 y’Itegeko Nshinga rya RDC ryo mu 2006, iteganya ko buri Munye-Congo afite uburenganzira bwo guhaguruka akarwanya umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bafashe cyangwa bakoresha ubutegetsi mu buryo bunyuranyije n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga.
Yasobanuye ko hashingiwe kuri iyo ngingo, kuba Kabila yarashinze umutwe wa FRN avuga ko agamije gutabara igihugu bishobora gutuma habaho impaka ku buryo igikorwa cye cyafatwa mu rwego rw’amategeko.
Yongeyeho ko ibyo bibaye mu gihe imbere mu butegetsi bwa Kinshasa hari umwuka wo kutumvikana ku bibazo bitandukanye, birimo umugambi wo kuvugurura Itegeko Nshinga.
Ati “Abanyamategeko bo muri RDC batangaje ko babona ko iriya ngingo izababera ikibazo, ariko ni byo mvuga ko Tshisekedi atangiye gukora amakosa nk’ayo Habyarimana yakoze. Impamvu ni uko hari ihuriro ryavutse ryiswe C64 ririmo abayobozi nka Martin Fayulu na Moïse Katumbi n’indi miryango idashyigikiye ko Itegeko Nshinga risubirwamo.”
Yakomeje agaragaza ko Tshisekedi ashobora kwisanga ahanganye n’ibibazo bya politiki imbere mu gihugu, mu gihe n’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC itarabonerwa umuti.
Ati “Ni ukuvuga ngo Tshisekedi yaremye indi ntambara i Kinshasa hagati agifite urundi rugamba mu Burasirazuba rwamunaniye gutsinda. Ibyo bintu bisa n’ibyo Habyarimana yakoze, ba Rukokoma bamwakijeho umuriro hano i Kigali, RPF na yo iri kwatsa umuriro mu bice by’Amajyaruguru.”
Senateri Uwizeyimana yanagarutse ku masezerano ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro RDC yagiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bushobora kuba bwarayitezeho ubufasha bwa gisirikare burenze ubwo Amerika yiteguye gutanga.
Yavuze ko ayo masezerano atatumye Amerika yihutira kwinjira mu ntambara yo kurwanya M23 nk’uko ubutegetsi bwa RDC bwabyifuzaga.
Ati “Ariya masezerano nta kintu kinini RDC ikuramo, ni nka 30%, ahubwo kwari ukwiyemeza gutanga amabuye ngo ifashwe gucungirwa umutekano. […]. Nta ngabo za Amerika zizaza kurwana muri RDC, wenda bazakora biriya bavuga ngo ni ibihano.”
Yakomeje ati “Nta kintu na kimwe Tshisekedi ari guha Abanyamerika abandi batabaha, cyane cyane ko no mu birombe yabahaye harimo na Rubaya kandi nta yo afite. Yari azi ko Amerika izaza kurwanya M23 kugira ngo ibone ariya mabuye, ariko ifite ubundi buryo yayabona ku kiguzi gito nta Munyamerika uguye mu ntambara.”
Ku rundi ruhande, umwarimu muri Kaminuza, Dr. Tombola Gustave, yavuze ko kuba ibihugu bikomeye ku Isi bitaragize icyo bitangaza ku ishingwa rya FRN, ndetse n’abahuza mu bibazo bya RDC bakaba bataragira icyo babivugaho, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko Joseph Kabila hari imyiteguro yari yarakoze mu rwego rwa dipolomasi na politiki mbere yo gushinga uwo mutwe.

Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko ibiri kubera mu butegetsi bwa RDC muri iki gihe bifite aho bihuriye n’ibyabaye mu Rwanda ku butegetsi bwa Perezida Juvénal Habyarimana





Ibitekerezo 0