Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gasagara Akagari ka Nkora, Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, ahari gukorwa ikiraro cya Nkora mu mushinga wo kwagura no gushyira kaburimbo mu muhanda Mushubati- Nkomero- Nkora ku wa 22 Ukwakira 2026.
Saa Cyenda z'amanywa ni bwo iyi kamyo yatwawe n'umugezi nyuma y'aho imvura yari amaze amasaha abiri igwa kuko yatangiye kugwa mu Karere ka Rutsiro saa saba z'amanywa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigeyo Niyodusenga Jules, yabwiye IGIHE ko iyi kamyo yari itwaye toni y'amasaka n'amabati 500.
Ati "Yageze ahari gukorwa ikiraro irahahera kubera ko ari mu gishanga kandi imvura yaguye hakaza isayo. Muri uko kuhahera umugezi wuzuye urayitwara. Shoferi yavuyemo ari muzima. Twashoboye gukuramo amabati 200, andi 300 turayabura. Amasaka yo yose twayakuyemo uko ari toni imwe".
Niyodusenga yavuze ko bwabiriyeho imodoka batarashobora kuyikura mu mugezi, icyakora batumyeho imashini ya 'Fair Construction' iri gukora muhanda ngo bazayifashishe ku munsi ukuriyeho barebe ko iyi modoka yava mu mugezi.
Ikamyo yatwawe n'umugezi yavaga mu Murenge wa Kigeyo yerekeza mu Murenge wa Mushonyi.





Ibitekerezo 0